Abatuye Biryogo bahize kwegukana imodoka babikesha guhashya Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021, nibwo muri aka Kagari ka Biryogo kirirwamo abarenga ibihumbi bine hatangijwe amarushanwa y’Umujyi wa Kigali yo kwirinda Covid-19, aho umurenge uzaba uwa mbere uzahabwa imodoka.

Abatuye muri aka gace n’abakirirwamo, babwiye IGIHE ko guhangana Covid-19, bigiye kuba inshingano za buri wese.

Umukanishi Hitimana Karim yagize ati “Ubu ingamba n’uko twese hano mu Biryogo tugomba kumva ko ikibazo cya Covid kitureba noneho tugahangana n’abatubahiriza amabwiriza yo kuyirinda yaba ababa batambaye udupfukamunwa, abadahana intera biha kwirundira ahantu no gukaraba kenshi yewe no mu ngo zacu tukagenzura ko ibyo byose bikurikizwa.”

Gatete Ahmed Emery na we yagize ati “Turizera ko nidufatanya n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake, natwe abaturage tukumva ko kurwanya Covid bitureba atari iby’ubuyobozi, tuzayihashya burundu kandi nizeye ko iriya modoka umujyi washyizeho nk’igihembo ku murenge uzahangana na Covid , izaza aha muri Nyarugenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 babwitezeho impinduka zikomeye.

Ati “Ni ibintu bizatanga umusaruro kuko turashaka na bamutwarasibo basinyana imihigo na ba mudugudu, noneho nabo bayigirane n’imiryango iri mu duce bayobora bityo ikibazo cyo kurwanya Covid kibe icya twese aho kuba icy’ubuyobozi gusa.”

Biteganyijwe ko aya marushanwa yo kurwanya Covid-19 yateguwe n’umujyi wa Kigali azamara Ukwezi, azitabirwa n’imirenge yose iwugize aho biteganyijwe ko uzaba uwa mbere uzegukana imodoka.

Inzego zose ziyemeje kurwaya no guhangana na Covid-19 zivuye inyuma
Gusinya imihigo yo kurwanya Covid-19 byitabiriwe n'abaturage b'ingeri zose
Umurenge wa Nyarugenge wasinyanye amasezerano y'imihigo n'ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri kugira ngo bihangane na Covid-19
Utugari twose twasinye imihigo y'uko tugiye guhangana na Covid-19 no gushishikariza abaturage batuye Umurenge wa Nyarugenge kuyirinda
Abanya-Biryogo bahize kurwanya Covid bivuye inyuma



source : https://ift.tt/2XaTXk0
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)