Cristiano Ronaldo yarijije umubyeyi we kubera uko yitwaye muri Manchester United [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yari ku kibuga Old Trafford ubwo yabonaga umuhungu we atsinda ibitego 2 muri 4-1 United yatsinze Newcastle yari yaje mu mukino kugarira cyane.

Madamu Dolores Aveiro byavuzwe ko yahagaritswe na Ronaldo kujya ku mikino ikomeye kubera ikibazo aherutse kugira cyo kurwara indwara ya stroke,yagaragaye ari kurira nyuma y'aho umuhungu we Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego.

Ronaldo yafashije United gutsinda umukino wa 3 muri 4 bamaze gukina muri Premier League y'uyu mwaka ndetse madamu Dolores Aveiro umubyara yarize amarira y'ibyishimo kubera ukuntu yatangiye ku kibuga Old Trafford yari amaze imyaka 12 avuyeho.

Ronaldo yatsinze igitego cya mbere cya United ku munota wa 2 wari wongerewe kuri 45 y'igice cya mbere ndetse uyu rutahizamu yaje kuyitsindira icya kabiri ku munota wa 62.

Dolores Aveiro w'imyaka 66 yitabiriye uyu mukino we n'abafana basaga ibihumbi 78 bari biganjemo abambaye imipira y'umutuku yanditseho nimero 7 ya Ronaldo uherutse kwerekeza muri United avuye muri Juventus kuri miliyoni 19 z'amapawundi aziyongeraho andi bitewe nuko azitwara.

Ambo_91 washyize kuri Twitter ifoto ya Madamu Dolores ari kwishimira igitego cy'umuhungu we,yagize ati 'Nyina wa Ronaldo inyuma yanjye nyuma y'uko atsinze igitego.Umutima wanjye ntiwakora.'

Iyi tweet yahise ikundwa n'abarenga ibihumbi 20,000 mu gihe abarenga 4000 bahise abo bayikwirakwiza.

Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan mu minsi ishize,Ronaldo yavuze ko yabujije nyina kuza kumureba mu mikino ikomeye.

Ati 'Ntabwo yemerewe kureba imikino ikomeye.Naramubwiye nti reba,nta papa ngifite,ntabwo nshaka kubura na mama.Ntabwo uzongera kureba imikino ya ¼,1/2 n'umukino wa nyuma.Ubu ntabwo yemerewe kureba imikino ikomeye.

Mfite inshuti ziba ziri kumwe nawe kandi akunda gutembera mu rugo.Yigeze guta ubwenge kabiri muri stade.Agira ubwoba.'



Madamu Dolores yarijijwe n'ibitego umuhungu we Cristiano yatsinze



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yarijije-umubyeyi-we-kubera-uko-yitwaye-muri-manchester

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)