Zizou Al Pacino yifashishije indirimbo ya Kin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zizou Alpacino ugiye gusohora firime ya mbere, yifashishije iyi ndirimbo muri firime ye ishingiye ku nkuru zibaho mu buzima busanzwe, cyane nk'ibyagiye bivugwa by'ubutubuzi bwa 'Pyramids' nk'uko yabihamirije InyaRwanda.com.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Zizou yavuze ko iyi firime izasohoka mu cyumweru gitaha, avuga no ku nkuru iyirimo ishingiye ku butubuzi bujya buba, abantu bakagenda bakaguza amafaranga inshuti zabo bakaza bakayashora, ndetse ari nako bakomeza kuzana inshuti zabo.

Mu ifatwa ry'amashusho ya firime ya Zizou Al Pacino

Yagize ati: 'Ni inkuru iba ivuga ku muntu umenya buriya butubuzi bwa Pyramids, noneho yabumenya akazana abantu, akaguza amafaranga, akaguza inshuti ze, akajya gushora muri ibyo bintu by'ubutubuzi ni ubuzima busanzwe'.

Zizou yakomeje avuga ko ari firime ishingiye ku buzima busanzwe bwa buriya butubuzi, babwiraga umuntu ngo azane amafaranga, ngo azane n'abantu bamwinjiriraho, kugira ngo bazamuhe amafaranga. Nazana abantu, ngo nyuma y'ibyumweru bibiri bazamuha amafaranga, bisa neza nk'ibiherutse kuba ku muhanzi Knowless Butera.

Mu mafoto agaragara bari mu ifatwa ry'iyi firime, biragaragara neza ko yarangiye, ndetse n'integuza yayo ikaba yamaze kugera hanze ikaba itegerejwe mu cyumweru gitaha.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109431/zizou-al-pacino-yifashishije-indirimbo-ya-king-james-nyishyura-nishyure-ateguza-filime-ye--109431.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)