Myugariro Jerome Boateng yaciwe akayabo kubera gukubita no kuruma umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwo mu Budage rwategetse ko uyu myugariro w'Umudage watwaye igikombe cy'isi 2014 yishyura uyu Sherin Senler kariya kayabo nk'amande nyuma yo guhamwa n'ibyaha.

Uyu Sherin Senler yagiye kurega avuga ko uyu wahoze ari umukunzi we yamukubise ndetse aramuruma ubwo bari bajyanye mu biruhuko mu birwa bya karayibe mu myaka 3 ishize.

Sherin Senler wabyaranye na Jerome Boateng abakobwa 2 b'impanga yagerageje gushaka uko yakumvikana na Boateng batagiye mu nkiko biranga.

Kuwa 4 w'iki cyumweru nibwo uyu mugore yabwiye urukiko ko Boateng yamukanze ijisho akoresheje igikombe cye,amuruma umutwe ndetse amukurura imisatsi amutura hasimaso.Yavuze ko yamukubise igipfunsi mu mugongo ndetse bimunanira guhumeka.

Boateng yahakanye ibyo aregwa byose na Senler ahubwo avuga ko ariwe wahohotewe n'uyu mugore mu buhamya bwe bwamaze amasaha 2.

Boateng yabwiye urukiko ko madamu Senler yaje guhinduka umurakare cyane atangira kumutuka no kumubwira amagambo mabi akanamukubita aho yaje no gukomereka ku kibero.

Boateng yahamwe n'ibyaha byo gukomeretsa umubiri w'undi mu buryo buteje akaga muri iyi mirwano yabaye 2018 ubwo aba bombi bari basohokanye mu birwa bya Turks na Caicos muri Caribbean.

Aya mande yategetswe n'umucamanza Kai Dingerdissen niyo menshi cyane ategetswe n'urukiko rw'akarere rwa Munich.

Boateng w'imyaka 33, aheruka gusinyira Lyon lmu cyumweru gishize,avuye muri Bayern Munich, yakiniye imyaka isaga 10 akayitwaramo Bundesliga icyenda na UEFA Champions League ebyiri.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-jerome-boateng-yaciwe-akayabo-kubera-gukubita-no-kuruma-umukunzi-we

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)