BK yahaye abahinzi b’ikawa telefoni zizabafasha gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, yagenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari ku buryo bashobora no gusaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

Ubwo hongerwaga gutangiza iyi gahunda mu bahinzi, abitabiriye uyu muhango bavuze ko abahinzi bafitiye igihugu akamaro, badakwiye gusigazwa inyuma mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje kugira ngo bateze imbere abahinzi ba kawa kuko iterambere ryihutishwa n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Muri iki gihe twese turabizi nta terambere ritagendana n’ikoranabuhanga, telefoni twabahaye si telefoni gusa ahubwo turashaka ko bajya muri gahunda ya IKOFI. Bizabafasha kubona amafaranga yabo kuri telefoni bakanayahererekanya nta kiguzi kandi banki izaba yabonye umukiliya ibe yamuha n’inguzanyo.”

Aba bahinzi bagemura ikawa ku ruganda rwa RWACOF, bari basanzwe bishyurwa mu ntoki babona iyi gahunda izabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Umuyobozi wa RWACOF, Maximillian Veglio, yavuze ko bishyuraga abahinzi amafaranga mu ntoki mu kwanga ko bayakatwa ariko ubu bazajya bayahabwa kuri banki.

Yagize ati “Twabahaga amafaranga mu ntoki kuko ubundi buryo bwashoboraga kubakuraho amafaranga. Ubu mu IKOFI bazajya bahabwa serivisi za banki ku buntu kandi bizabafasha kwiteza imbere.”

Ku ruhande rw’abahinzi bavuze ko bashimishijwe no kuba baratekerejweho bagahabwa telefoni zizabafasha mu buhinzi bwabo ndetse bakazabasha no kwaka inguzanyo muri banki.

Mpakaniye Alexandre yagize ati “Kubitsa byatugoraga kuko hari ubwo usanga kuri banki hari umurongo ariko ubu baduhaye IKOFI, tuzajya tubasha kubitsa no kubikuza ndetse umuntu akaba yabona n’inguzanyo kuko bazaba batuzi. Ibyo biradushimishije rwose.”

Iri shimwe arihuje na Mukamusana Alphonsine wavuze ko yagorwaga no kuba yabona ingwate ubu kuko banki imuzi azoroherezwa kuyibona.

Yagize ati “Harimo inyungu nyinshi cyane mu gukoresha ikoranabuhanga amafaranga akaza tutayahererekanyije, ubu turi kubona ari agashya. Hari ubwo twagorwaga no kubona inguzanyo kuko nta ngwate bizajya bidusaba, ubu tuzajya tuyibona kuko baratuzi.”

Kugeza ubu, serivisi ya IKOFI imaze kwitabirwa n’abagera ku 263.691 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’imyaka n’inyongeramusaruro bagera ku 1.767.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko abahinzi bakwiye kwitabwaho mu ikoranabuhanga
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, ashyikiriza umuhinzi telefoni
Abahinzi banejejwe no kuba baratekerejweho bakagenerwa telefoni
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa kigamije gushyigikira ubuhinzi
Byari ibyishimo ku bahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Karenge bishimiye ko bashyizwe mu IKOFI
Mukamusana Alphonsine yavuze ko yagorwaga no kubona ingwate ubu bitazongera kuko ari mu IKOFI
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yifatanyije na Banki ya Kigali muri uyu muhango
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje kugira ngo bateze imbere abahinzi ba kawa kuko iterambere ryihutishwa n’ikoranabuhanga



source : https://ift.tt/3nqsQfs

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)