U Bwongereza: Igikomangoma Andrew cyarezwe gufata ku ngufu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi gushize nibwo Giuffre yashyikirije ubutabera bw’i New York ikirego cye ashinja Igikomangoma Andrew kumufata ku ngufu agifite imyaka 17.

Uregwa yahise abitera utwatsi avuga ko atibuka uwo mugore umushinja. Ni mu gihe hari amafoto yafashwe mu 2001 abagaragaza bombi bari kumwe mu nzu i Londres.

Umuvugizi w’Igikomangoma Andrew yanze kugira icyo abitangazaho mu gihe hagitegerejwe ko umucamanza yemeza niba koko izo mpapuro zamaze kwakirwa.

Igikomangoma Andrew, ni umwana wa gatatu akaba umuhungu wa kabiri w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II na Prince Philip.

Giuffre w’imyaka 38 ari mu bantu bashinjaga Jeffrey Epstein wiyahuye mu 2019 ubwo yari muri gereza ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Giuffre yavuze ko yajyanywe mu Bwongereza agifite imyaka 17 agakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’Igikomangoma Andrew, akanavuga ko bongeye kuryamana i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugo rwa Epstein.

Igikomangoma Andrew cyajyanywe mu nkiko gishinjwa ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina



source : https://ift.tt/3hnMOnk

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)