Abavuye mu Buhinde na Uganda ntibazongera kujya mu kato bageze mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 15 Kamena 2021, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bitewe n’ubwiyongere bwinshi bwa Coronavirus izwi nka Delta yagaragaraga muri ibyo bihugu, abagenzi babiturukamo bagomba kumara iminsi irindwi mu kato.

Minisiteri yavuguruye amabwiriza yari asanzwe , aho ubu umugenzi wese winjira mu Rwanda agomba kuba afite icyemezo cy’uko atanduye Covid-19, bigaragazwa no kuba yaripimishije mu masaha 72 mbere y’uko yinjira mu Rwanda.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, umugenzi azajya afata ikindi gipimo, ajye gutegereza igisubizo muri imwe muri hoteli zemejwe.

Aya mabwiriza kandi azajya akurikizwa n’abantu bafite ingendo zica mu Rwanda zikomeza nyuma y’amasaha 12, bakazajya bishyura amadorali 60 arimo 50 y’igipimo 10 ya serivisi zo ku kibuga cy’indege.

Abagenzi binjira mu Rwanda bakoresheje inzira z’ubutaka, bo bagomba kwipimisha COVID-19 hakoreshejwe RT-PCR, bagategereza igisubizo muri hoteli mbere yo gukomeza urugendo.

Ku ruhande rw’abagenzi basohoka igihugu, Minisiteri yatangaje ko bazajya bagaragaza icyemezo cy’uko batanduye Covid-19, cyafashwe mu masaha 72 ashize, mu buryo bwa SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR).

Abagenzi baza mu Rwanda bavuye muri Uganda n'u Buhinde ntabwo bazongera kujya mu kato



source : https://ift.tt/2WWqYQE
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)