Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse by'agateganyo gutanga viza ku baturage b'abimukira baturuka mu bihugu 75, birimo n'u Rwanda. Icyo cyemezo cyatangajwe n'Urwego rushinzwe ububanyi n'amahanga (U.S. Department of State), kikaba kigamije gukumira imigezi y'abimukira bashobora kuzaba umutwaro ku bukungu n'imibereho y'igihugu.
Nk'uko byatangajwe, izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro guhera tariki ya 21 Mutarama 2026. Zireba cyane cyane viza zijyanye n'abimukira bashaka gutura burundu muri Amerika, mu gihe izindi viza zimwe z'igihe gito zishobora gukomeza gusuzumwa hashingiwe ku mpamvu z'umuntu ku giti cye.
Mu bihugu byashyizwe kuri urwo rutonde harimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Senegal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Misiri (Egypt), Ethiopia, Sierra Leone, Algeria n'ibindi bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ndetse n'ahandi ku Isi.
Abategetsi ba Amerika basobanuye ko iki cyemezo kitagamije guhana ibi bihugu, ahubwo kigamije kongera kunoza uburyo bwo gusuzuma abasaba viza, hagamijwe umutekano w'igihugu no kurinda ubukungu bwacyo. Banavuze ko ari icyemezo cy'agateganyo, gishobora guhinduka bitewe n'uko ibihugu birebwa bizaba byujuje ibisabwa mu mikoranire n'Amerika ku bijyanye n'abimukira n'umutekano.
Ku ruhande rw'abaturage bo mu bihugu byibasiwe n'iki cyemezo, bamwe bagaragaje impungenge, cyane cyane abari bafite gahunda zo kwiga, gukora cyangwa gutura muri Amerika. Icyakora, inzego zibishinzwe zikomeje kuganira n'uruhande rwa Amerika harebwa icyakorwa kugira ngo ubufatanye bukomeze kubakwa mu mahoro.

Source : https://kasukumedia.com/amerika-yahagaritse-byagateganyo-gutanga-viza-ku-bihugu-75-birimo-nu-rwanda/