Nderitu ushinzwe kurwanya Jenoside muri Loni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Kanama 2021, Wairimu Nderitu yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’uburyo abagerageje guhungira mu rusengero rwa Ntarama bishwe.

Wairimu Nderitu mu butumwa yatanze kuri urwo rwibutso, yagaragaje ko bidasanzwe kubona abantu bahungira mu rusengero bizeye kubona amakiriro ariko bakahapfira.

Ati “Uyu munsi nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kunamira inzirakarengane zishwe zahungiye mu rusengero, ahantu ho guhimbariza Imana ariko bakicwa.”

Muri ubu butumwa yavuze ko nta muntu ukwiye kwibagirwa icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ati “Ntabwo tuzibagirwa abo yagizeho ingaruka, ntiduteze kwibagirwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Wairimu Nderitu ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye kubatanga bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ati “Ndagira ngo mpamagarire ibihugu byose ku Isi bifatwa nk’ibinyamuryango bya Loni, niba umwe muri mwe acumbikiye uwakoze Jenoside reka nkwibutse ko bitoroshye no gucumbikira n’umuntu umwe ucyekwa kuba yarishe umuntu umwe. Biragoye cyane kumva ko hari ushobora gucumbikira uwishe ibihumbi n’ibihumbi cyangwa miliyoni y’abantu.”

Yakomeje agira ati “Nzakora uko bishoboka ngere kuri buri wese nganira n’ibihugu by’ibinyamuryango bicumbikiye aba bantu kuko bose bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, rwahoze ari urusengero ariko rwiciwemo ibihumbi by’Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside, biteze kuharokokera.

Yasobanuriwe amateka n'uburyo abahungiye muri uru rusengero bishwe bunyamaswa
Wairimu ubwo yandikaga ubutumwa mu gitabo cy Abashyitsi ku rwibutso rwa Ntarama
Ubutumwa Alice Wairimu Nderitu yanditse mu gitabo cy'bashyitsi nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama
Nderitu yanagiranye ibiganiro n'abahagarariye IBUKA baganira ku bufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igikwirakwizwa ku Isi



source : https://ift.tt/3BLudJm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)