Yvan Muziki agiye guhuriza ku rubyiniro abarimo Kidum, Massamba na Marina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yvan Muziki yageneye abakunzi be impano y'abarimo amazina akomeye mu muziki wo muri Afurika y'Iburasirazuba ku munsi wa Saint Valentin ubwo azaba amurika ku mugaragaro Album ye nshya yise 'Inganzo Ntahangarwa", kizaririmbwamo n'abahanzi bafite amazina akomeye nka Kidumu, Marina, Massamba.

Ku munsi w'ejo tariki ya 16 Mutarama 2025 ni bwo uyu muhanzi w'umuziki gakondo, ukomeje kugaragaza ko yiyemeje guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu bihangano bye, yateguje igitaramo cyihariye cyo kumurika iyi Album ye nshya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Yvan Muziki yatangaje ko iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Gashyantare 2025 mu ijoro ribanziriza umunsi w'abakundana, kikazabera muri Kigali Delight Hotel i Gacuriro.

Iki gikorwa cyateguwe na Gakondo Avec La Classe, kikaba kitezweho guhuza abakunzi b'umuziki gakondo b'ingeri zose, by'umwihariko abakunda umuziki ushingiye ku muco n'amateka y'u Rwanda.

Ibyishimo by'iki gitaramo birushaho kwiyongera bitewe n'uko Yvan Muziki azasangira urubyiniro n'abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wo mu Karere.

Muri uru rutonde rugari rurangajwe imbere na Massamba Intore, uzwi nk'inkingi ya mwamba mu muziki gakondo nyarwanda, ndetse na Kidum Kibido, umuhanzi w'ikirangirire ukomoka mu Burundi umaze imyaka myinshi ashimangira izina rye mu muziki wa Afurika y'Iburasirazuba nk'umuhanzi uhozaho.

Album Inganzo Ntahangarwa igaragaramo indirimbo zitandukanye zigaruka ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda, ubutumwa bw'urukundo, ubumwe, icyubahiro n'amateka. Yvan Muziki yerekana ko iyi Album atari iy'imyidagaduro gusa, ahubwo ari igikoresho cy'inyigisho n'uburezi, cyane cyane ku rubyiruko rukomeje kugenda rwitandukanya n'injyana gakondo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n'ikinyamakuru ISIMBI, Yvan Muziki yavuze ko iyi Album ari intambwe ikomeye igaragaza ko yiteguye guhagararira umuziki gakondo ku rwego mpuzamahanga.

Yongeyeho ko umuco ari isoko idashira, anashishikariza abandi bahanzi kuwugiramo uruhare, aho kuwufata nk'uwashize.

Yvan Muziki yizeye ko Inganzo Ntahangarwa izagira uruhare mu gufasha urubyiruko gusobanukirwa agaciro k'umuziki gakondo no kuwugira ishema, bityo umuco nyarwanda ugakomeza kubaho no kuragirwa abazawukomokaho.

Yvan Muziki agiye guhuriza hamwe amazina akomeye mu muziki



Source : http://isimbi.rw/yvan-muziki-agiye-guhuriza-ku-rubyiniro-abarimo-kidum-massamba-na-marina.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)