Uwabaye nyampinga wa Uganda yijunditse icyemezo cyo kuvanaho interineti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwabaye Nyampinga wa Uganda, Oliver Nakakande, yagaragaje agahinda n'impungenge atewe no kuba atabasha kuvugana n'umuryango we uri muri Uganda, bitewe n'ihagarikwa rya interineti ryashyizweho mu gihugu hose mu gihe cy'amatora y'umukuru w'igihugu.

Nakakande, wegukanye ikamba rya Miss Uganda mu mwaka wa 2022, kuri ubu atuye mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Kane, yavuze ko uko kuvanwaho kwa interineti bimwibutsa ibihe bya kera.

Yanditse ati 'Bimeze nk'aho twasubiye mu myaka ya za 1950.'

Yongeyeho ko kutamenya amakuru y'umuryango we ari ikibazo gikomeye kimuteye impungenge, asaba Imana gutabara igihugu cye.

Internet muri Uganda yahagaritswe guhera ku wa 13 Mutarama 2026 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Ikigo gishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC) cyatangaje ko iyo ngamba yafashwe hagamijwe kubungabunga umutekano rusange mu gihe cy'amatora.

Icyakora, imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu n'abasesenguzi mu bya politike y'Akarere bagaragaje ko izi ngamba zazamuye impungenge z'itotezwa n'igitugu.

Aya matora abaye mu gihe Perezida Yoweri Museveni, umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi, ashaka kongera kuyobora iki gihugu. Arimo guhangana cyane n'umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine, uvuga ko yiyamamariza kurwanya kudahana no gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

Hari kandi n'abandi bakandida batandatu bahatanira uwo mwanya. Raporo zitandukanye zivuga ko abashyigikiye opozisiyo benshi bafashwe, hakoreshejwe amasasu n'imyuka iryana mu kwitambika ibikorwa byo kwiyamamaza.

Nakakande ahangayikishijwe n'ibura rya interineti muri Uganda



Source : http://isimbi.rw/uwabaye-nyampinga-wa-uganda-yijunditse-icyemezo-cyo-kuvanaho-interineti.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)