Umunyamakuru Phil Peter yagabiye Niyo Bosco inka mu bukwe bwe bikora ku mitima ya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru, Umu-Dj akaba n'umuhanzi, Phil Peter yaraye agabiye Niyo Bosco inka mu bukwe bwe bikora ku mitima ya benshi.

Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 ni bwo Niyo Bosco yakoze ubukwe na Irene Mukamisha.

Ni ubukwe bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Kaleb Garden, Rebero.

Ni n'aho basezeraniye imbere y'Imana maze indi mihango y'ubukwe (Gushyingirwa) nayo ikomereza muri ubu busitani bwa Kaleb Garden.

Ni ubukwe bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye uretse Nyambo Jesca na Bwiza bari bamwambariye hari kandi n'abahanzi nka Bruce Melodie wamuririmbiye, Aline Gahongayire na Dorcas nabo baririmbye, Umunyamakuru Murindahabi Irene wahoze arereberera inyungu z'uyu muhanzi, Phil Peter n'abandi.

Ubwo yari afashe umwanya ngo avuge, Phil Peter yavuze ko yishimye ku bw'intambwe Niyo Bosco yateye kuko ari umuhanzi wakuze amureba akaba amufata nk'umuhungu we.

Ati "Nishimiye intambwe umuvandimwe wacu yateye, kuri njyewe Niyo Bosco ni nk'umuhungu wanjye kuko nshobora kuba umuhamya w'imikurire ye muri uyu mwuga we w'umuziki, ndakwishimiye wowe n'umufasha wawe."

Yakomeje avuga ko Niyo Bosco akunze kumuba hafi, bityo akaba we n'umugore we abagabiye inka.

Ati "Usibye ibyo Niyo Bosco ni umuntu umba hafi mu kanjye kose nkora yaba ak'itangazamakuru cyangwa ak'ubu-Dj, iyi ntambwe yateye ni intambwe nziza kandi ndifuriza umuryango we kuzahorana amata ku Ruhimbi, ni yo mpamvu nifuje no kuboroza, mbagabiye inka Niyo Bosco."

Bakoze ubukwe nyuma y'uko ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ari bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y'amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n'urupfu, ni mu muhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Hari nyuma y'uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.

Bamufashije gutaka cake ikoze muri piano
Phil Peter yagabiye Niyo Bosco inka
Bwari ubukwe bwiza cyane



Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-phil-peter-yagabiye-niyo-bosco-inka-mu-bukwe-bwe-bikora-ku-mitima.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)