Perezida Kagame yakomoje ku nshuro imwe rukumbi yahuye na Rusesabagina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rusesabagina ari mu nkiko zo mu Rwanda, aho we n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Iterabwoba MRCD-FLN, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda guhera mu 2018 bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

Hagiye havugwa byinshi cyane cyane mu itangazamakuru mpuzahamahanga, bamwe bavuga ko Rusesabagina azira filime ‘Hotel Rwanda’ yakinwe igasohoka mu 2004, ivuga ku buzima bw’Abatutsi bari bahungiye muri ‘Hotel de Mille Collines’ Rusesabagina yayoboraga, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Filime igaragaza ko Abatutsi bahungiyemo batabawe na Rusesabagina, nyamara ba nyir’ubwite bagiye bavuga ko atari ubuntu yabagiriraga ahubwo bishyuraga kuba muri iyo hotel yari irinzwe n’Ingabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina, havuzwe byinshi bitandukanye, birimo no kuvuga ko ari ibibazo bwite afitanye na Perezida Kagame.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe yahuye na Rusesabagina inshuro imwe gusa.

Ati “Nahuye n’uriya mugabo rimwe, ngira ngo hari mu 1994 cyangwa mu 1995 ubwo yakoraga muri hotel Diplomate. Hariya hari Serena habaga hotel ntoya ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35. Twari twagiyeyo mu birori.”

Yakomeje agira ati “Uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe Twagiramungu [Faustin] ni we wamunyeretse, sinamenye ngo yahakoraga iki. Ni bwo bwa mbere n’ubwa nyuma muheruka, sinigeze muvugisha, simuzi ariko baragiye baravuga ngo ibi n’ibi, Kagame yagize atya […] ni ibintu bidafite ireme.”

Nyuma yo gushyira hanze Filime Hotel Rwanda, izina rya Rusesabagina ryaratumbagiye ndetse atangira kubiherwa imidali harimo n’uwo yahawe na George Bush wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo iyo filime yerekanwaga mu Rwanda bwa mbere mu 2004, Perezida Kagame ari mu bitabiriye uwo muhango.

Yavuze ko yagiyeyo nk’umutumirwa nk’abandi bose kandi nabwo ngo Rusesabagina ntiyari ahari.

Ati “Ubwo filime yasohorwaga nari mpari. Rusesabagina ntabwo yari ahari, hari umugore we. Naricaye nyuma ndagenda. Uyu munsi baravuga ngo ubwo bigaragaza ko wabyemeraga, njye nari natumiwe.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo abakoze iyo filime batagaragaza ari uko filime ya Rusesabagina ari impimbano, itagaragaza ukuri kw’ibyabayeho ijana ku ijana.

Kuba Rusesabagina yaragizwe icyamamare na filime, Perezida Kagame asanga atari ikibazo kandi ngo si nabyo akurikiranyweho mu butabera.

Ati “Niba uyu mugabo yari umukinnyi muri iyo filime, ibyo bindebaho iki? Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo hazagamo politiki […] Rusesabagina ntabwo akurikiranyweho filime yakinnyemo, oya. Iyo biba ibyo, byakabaye byarabaye kera. Icyo akurikiranyweho ni ugukorana n’imitwe y’iterabwoba. Na we ubwe yagiye abyivugira kenshi mu ruhame. Abantu barapfuye kubera ibikorwa by’iyo mitwe.”

Perezida Kagame yashimangiye ko na mbere y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina umwaka ushize, u Rwanda rwari rwatangiye kumukurikirana ku bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Ntabwo ari ibintu byahimbwe umunsi umwe. Uyu munsi ari hano abibazwa ariko ntaho bihuriye na fililme. Nta n’umwe tubabajwe n’ubwamamare bwe, ibyo ni ibye. Ikibazo ni ubuzima bw’abanyarwanda bwabuze kubera ibikorwa bye cyangwa iby’imitwe yabarizwagamo.”

Yavuze kandi uburyo bitumvikana kuba Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi, ariko abamusabira kurekurwa bakabikora kuri we gusa.

Ati “Ntacyo bavuga ku bandi baregwa hamwe. Ni nk’aho we afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa. Byose byarasobanuwe kuri iki kibazo ariko hari abantu batekereza ku Isi, ngo kanaka ibyo yaba yarakoze byose, ntimugomba kumukoraho.”

Ku gitutu u Rwanda rushyirwaho ngo Rusesabagina arekurwe, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo bivuze kuko atari hejuru y’amategeko.

Ati “Ntacyo bivuze urusaku rwose waba ufite, ibyo uhimba byose uyu mugabo agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa agahabwa ubutabera, waba ubyemera cyangwa utabyemera.”

Biteganyijwe ko umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina n’abandi baregwa hamwe, uzafatwa tariki 20 Nzeri 2021.

Perezida Kagame yavuze ko ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho ntaho bihuriye na filime yagaragayemo yiswe 'Hotel Rwanda'



source : https://ift.tt/3yK5WBt
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)