Abakobwa batewe inda zitateganyijwe bahamya ko batazongera kugira isoni zo kugura udukingirizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahawe ibikoresho by
Bahawe ibikoresho by'isuku ndetse n'udukingirizo

Abagenerwabikorwa b'uwo mushinga bagabanyije mu byiciro birimo abari mu ishuri, abacikirije amashuri, abatewe inda zitateganyijwe n'abakora uburaya bahabwa inyigisho zirimo ubumenyi ku buzima bw'imyororokere, kubongerera ubushobozi no gutuma babaho batekanye, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'izindi.

Abagenerwabikorwa b'umushinga ACHIEVE/DREAMS, benshi batewe inda ari bato kandi batiteguye kurera, bahamya ko uyu mushinga wabagiriye umumaro kuko watumye bava mu bwigunge, basobanurirwa ubuzima bw'imyororokere, kwitinyuka ndetse bashaka n'ibikorwa bibateza imbere.

Abenshi muri bo bahamya ko batagira isoni zo kugura udukingirizo igihe bibaye ngombwa, abandi bagahamya ko bazinutswe bitewe n'uko bahemukiwe bakiri bato.

Uwitwa Mukamwiza Adelphine, avuga ko yabyaye afite imyaka 23, akaba abana na nyina umubyara. Asobanura ko umusore wamuteye inda yahise amwanga ndetse ubu ntazi aho aherereye, byamuteye kwiheba kugeza ubwo yifuje no kwiyahura mbere y'uko ahura n'uyu mushinga, umwereka ejo hazaza ko hashoboka.

Mushimiyimana Valentine na we ni umugenerwabikorwa w'uwo mushinga, avuga ko uyu ubafasha kwiteza imbere, aho kuva yawugeramo umwaka ushize wa 2020, yegereye n'abandi bagore yiga kudoda ku buryo abasha kubona ikimutunga we n'umwana we.

Ati “Mfite ababyeyi ariko burya iyo wabyariye iwanyu, mu muryango witwa icyomanzi. Nagize agahinda kenshi cyane ntagira uwo ngisha inama cyangwa ngo muganyire kuko nabyaye mfite imyaka 17 abantu bose bakampa akato, nkagira n'ipfunwe ryo kujya mu bandi. Nagira inama abandi bameze nkanjye wa kera ntaritinyuka, kwisobanukirwa bagahagurikira gukorera ejo hazaza habo kuko ejo harategurwa”.

Yongeraho ko we n'umwana we ubu bameze neza nyuma yo kugera muri uyu mushinga, ku buryo nta muntu n'umwe wamushukisha amafaranga ngo baryamane batikingiye kuko yabonye ingaruka zabyo.

Umushinga ACHIEVE/DREAMS uha abagenerwabikorwa ibikoresho bitandukanye birimo iby'isuku (Cotex) n'udukingirizo mu gihe bibaye ngombwa ko kwifata byanga.

Abenshi mu bagenerwabikorwa baganiriye na Kigali Today usanga barabyaye ari bato, kandi batabana n'ababateye inda. Bemeza ko byabasigiye igikomere n'isomo rikomeye bagenderaho buri munsi rituma badashobora gutezuka, kuko ngo bakwisanga mu buzima bubi banyuzemo.

Umuyobozi w
Umuyobozi w'umushinga ACHIEVE/DREAMS, Gihana Donald

Bahamya ko kuri ubu bavomye ubumenyi butandukanye butuma batitinya cyangwa ngo bagire isoni mu gihe bahuye n'umugabo runaka kuko bashobora kugura udukingirizo bakirinda.

Bagira inama bagenzi babo ko mu gihe ushatse kuryamana n'umugabo mutabana, kwambara agakingirizo neza kuko karinda byinshi. Babashishikariza kandi kwegera bagenzi babo mu matsinda yo kwizigamira kuko yabafasha gukora imishinga iciriritse kandi yabateza imbere.

Umuhuzabikorwa w'umushinga ACHIEVE/DREAMS Gihana Donald, avuga ko uwo mushinga umaze umwaka umwe watanze umusaruro mu buryo bufatika mu ntego zawo zitandukanye.

Ati Mu bagenerwabikorwa 14,455 dukorana nabo, abagera ku 1,385 twafashije barabyaye, kugeza uyu munsi nta n'umwe urongera gutwita, basobanukiwe ubuzima bw'imyororokere bwabo harimo kuvuga oya kandi bakayitsimbararaho”.

Avuga ko bigishijwe byinshi birimo no kwizigamira bagakora imishinga mito ibateza imbere, noneho umushinga ugahera kuri iyo mito babafasha.

Ubuyobozi bw'Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro busobanura ko ibikorwa nk'ibi bikenewe mu Banyarwanda by'umwihariko ku bana baba batewe inda bakiri bato, kuko bituma bongera kwisanga mu bandi bagategura ejo hazaza, igihugu kikunguka ndetse na bo ubwabo bakiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karambo, Niyonkuru Patrick, avuga ko kubyarira mu rugo n'ubwo bidindiza ejo hazaza h'umwana n'iterambere ry'igihugu, ntibikwiye ko indoto zabo zizima burundu ahubwo bakwiye kubifata nko gutsikira, ariko nyuma yaho ukabyuka ugakorana imbaraga zirenze iza mbere kugira ngo ugere ku byo wiyemeje.

Ati “Ugereranyije abagenerwabikorwa b'uyu mushinga barenga 1000. Ni abakobwa babyariye mu rugo bakiri bato, abakora umwuga wo kwicuruza, abana bafite ibibazo bitandukanye bose baraganirijwe kandi bifite umusaruro kuko bafasha gahunda zisanzweho zo gukumira umubare munini w'abana baterwa inda ari bato kandi na bo ubwabo bakeneye kurerwa”.

Yongeraho ko buri wese akwiye kumva neza ko umwana w'umukobwa ashoboye, bityo babafashe mu iterambere ryose bifuza, cyane ko bashobora no kugana amashuri atandukanye yigisha ubumenyingiro.

Umushinga ACHIEVE/DREAMS uterwa inkunga na USAID ukaba ushyirwa mu bikorwa na Pact Rwanda ku bufatanye n'umuryango nyarwanda w'abakobwa n'abagore bakiri bato utegamiye kuri Leta (YWCA Rwanda) mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, ahabarurwa abagerwabikorwa 14,455 bafashwa n'uyu mushinga mu bikorwa bitandukanye bigamije kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bwa virusi itera Sida n'inda zitateganyijwe, ndetse no kububakira ubushobozi mu rwego rw'ubukungu.

Muri uyu mwaka uyu mushinga wishyuriye abanyeshuri b'abakobwa 730 barimo abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bahabwa ibikoresho by'ishuri bibafasha kwiga batekanye. Abagera kuri 65 barihiwe amashuri y'imyuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Karambo, Niyonkuru Patrick

Ni ibikorwa bigamije iterambere ry'ubukungu ku bakobwa n'abagore basaga ibihumbi 6,500 bahurijwe mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya agera ku 188, ubu bakaba bamaze kwizigamira amafaranga akabakaba 1,500,000RWF mu gihe abangana na 818 bahawe amafaranga 65,000RWF buri wese yo gutangiza umushinga uciriritse w'iterambere.

Buri kwezi kandi umugenerwabikorwa wese ahabwa ibikoresho by'isuku (sanitary pads) n'izindi seriviseizigamije kubungabunga ubuzima bw'abana b'abakobwa n'abagore zirimo kwipimisha ubwandu bw'agakoko gatera sida.




source : https://ift.tt/3mX3BRE
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)