RDC igiye kwaka Angola indishyi kubera abantu bayo 12 bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo ngo ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Ibidukikije wa RDC, Eve Bazaiba, n'ubwo atavuze ingano y'indishyi bazasaba Angola.

Yabitangaje ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, ubwo Minisitiri Eve Bazaiba yasuraga Intara ya Kasai, aho amazi y'umugezi wa Tshikapa yahindutse umutuku ndetse n'amafi menshi agapfa bitewe n'iyo myanda yaturutse ahatunganyirizwa amabuye y'agaciro ya Diyama (Diamond) muri Angola.

Minisitiri Bazaiba yavuze ko abantu 12 bapfuye mu Majyepfo ya RDC, abandi 4.400 bakarwara bitewe n'icyo kibazo cyatangiye muri Nyakanga 2021. Avuga ko igihugu cye kizasaba indishyi ijyanye n'ibyangiritse, n'ubwo ngo atigeze asobanura neza uko abo bantu 12 bapfuye.

Guverineri w'Intara ya Kasai, Dieudonné Pieme, yabujije abaturage kunywa amazi y'umugezi wa Tshikapa cyangwa se kurya amafi aturuka muri uwo mugezi muri iki gihe.

Sociedade Mineira de catoca, ari yo Sosiyete icunga 75% bya diyama ya Angola, ntiyigeze yemera guhita igira icyo ivuga kuri izo mpfu, nk'uko byatangajwe n'ikinyamukuru Aljaazira dukesha iyi nkuru.

Iyo Sosiyete mbere yari yatangaje ko ikibazo kikimara kuba, yahise ifata ingamba zituma iyo myanda idakomeza gutembera muri uwo mugezi ndetse yongeraho ko yanatanze n'ibiribwa ku baturage bari bagizweho ingaruka n'icyo kibazo.




source : https://ift.tt/3BEJATY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)