Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo haravugwa inkuru ibabaje y' umugabo w' imyaka 53 y' amavuko yasanzwe yapfuye ubwo yari avuye gushaka igitunga umuryango we mu Karere ka Rubavu bigakekwa ko yishwe n' insoresore zamutegeye mu nzira ubwo yarimo ataha zimwambura ibyo yari afite.
Nk' uko amakuru abivuga , uyu mugabo yitwa Hakuzimana Emmanuel bivugwa ko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu ariko akajya gukorera amafaranga mu Karere ka Rubavu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kivumu kabereyemo ubu bwicanyi, Ntacyumpenze Emmanuel yavuze ko uriya mugabo ashobora kuba yishwe n'insoresore zabategeye mu nzira we n'abandi bari kumwe.
Yagize ati 'Kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye ni bwo bahuye n'izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura.'
Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza.
Uriya mugabo wishwe ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, bivugwa ko we na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson na we wari uvuye gukorera amafaranga bageze mu Byangabo bakava mu modoka ariko bakagira aho banyura ngo bice inyota.
Ngo bigeze saa kumi n'ebyiri z'umugoroba bahise bafata inzira barataha, baza guhura n'insoresore eshatu zitangira kubakubita kugira ngo zibambure ibyo bari bafite ni bwo nyakwigendera yasabaga uwo bari kumwe kwiruka ubundi we agasigara ahangana na bo.
Ngo ako kanya ni bwo izo nsoresore zadukiriye nyakwigendera ziramukubita uwo Samson bari kumwe yahise ajya gutabaza ariko akabura ubatabara na we agahita akomeza akajya iwe ariko nyuma abonye mugenzi we adatashye akagira amakenga akaza kujya kubaza kwa sebukwe.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yasize umugore n'abana bane barimo abahungu babiri n'abakobwa babiri.