Jean Michel Habineza usanzwe azwi mu biganiro mpaka aho asanzwe anabyigisha, mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri se Joseph Habineza, yabanje kwisegura ko mu ijambo rye ari bukoreshe indimi zitandukanye kuko umubyeyi wabo yari afite inshuti nyinshi zirimo n'abanyamahanga.
Yavuze ko ariko nanone Ikinyarwanda atagifitemo ubutyoza ku buryo ashobora kugira ibyo yavuga nabi.
Aha ni ho yahise asekereza abantu ubwo yagarukaga ku byigeze kumubaho ubwo yari ayoboye ibirori by'isabukuru ya nyakwendera Joseph Habineza, icyo gihe bikitabirwa na Hon. Bernard Makuza wari Minisitiri w'Intebe icyo gihe.
Ati 'Icyo gihe baravuga ngo rero 'ukoreshe indimi zose' nanjye kugira ngo mbereke ko Ikinyarwanda nkizi cyane, aho kugira ngo mvuge Nyakubahwa Makuza, ndavuga ngo Nyakwigendera Makuza.'
Abari muri uyu muhango w'akababaro, bahise bakubitira igitwenge icya rimwe.
Nanone yahise akomereza ku yindi ngingo yasekeje abantu aho yavugaga ko we n'impanga ye y'umukobwa bakundaga kurwana bakiri bato bapfa kuba mushiki we yaramubuzaga kwiyita imfura kandi ari we wavutse bwa kabiri.
Jean Michel Habineza uzi kuganira cyane, yagize ati 'Twirirwaga turwana kuko ureby neza Michine ni we wavutse mbere, ariko buri kanya akavuga ngo kuki uvuga ko uri imfura kandi ari njyewe ariko nashakaga mbabwire ko iyo ntambara nayitsinze kuko Michine yagize ubwoba bwo kuvuga, arambwira ngo ni wowe mfura, ni wowe rero ugomba kuvuga.'
Nabwo abantu birengagije ibihe by'akababaro barimo basekera icya rimwe ndetse bakoma n'amashyi.
Jean Michel Habineza muri iri jambo, rye yagarutse ku butwari bw'umubyeyi wabo wabafashije mu buryo bwose bushoboka akabashakira ubuzima bwiza.
Yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi babo babyaye abana babiri, ariko ko bitaye ku bana benshi.
Ati 'Ku bantu babizi, hano twahitaga Centre de Jeunes atari uko Papa yari Minisitiri w'Urubyiruko ahubwo kuko kuva cyera no muri Nigeria igihe cyose twabaga dufite abantu benshi tubana mu rugo.'
Gusa yanyuzagamo agafatwa n'ikiniga ubwo yageraga ku buryo umubyeyi wabo Joseph Habineza yabitagaho akabaho uburere bwa kibyeyi.
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW