Guverineri Gasana yatangije iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa yatangije ku mugaragarao kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021. Umujyi wa Kibungo uri mu mijyi ikuze cyane dore ko ari ho habaga Perefegiture ya Kibungo, gusa uri mu mijyi itarigeze ikura nko mu tundi turere kuko akenshi wagiye usubira inyuma.

Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga i Ngoma mu mwaka wa 2017 yabemereye ibikorwaremezo bitandukanye bigamije kuzamura uyu mujyi.

Mu bikorwaremezo yabemereye byanamaze kuzura harimo stade, hotel nziza iri ku kigero cy’inyenyeri eshatu ndetse n’umuhanda wa kaburimbo ubahuza n’Akarere ka Bugesera ugakomeza mu ka Nyanza imirimo yo kuwubaka nayo irenda gutangira.

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry’aka Karere kuri ubu hatangijwe ibikorwa byo kubaka imihanda izenguruka Umujyi wa Kibungo ireshya na kilometero umunani n’igice n’ibindi bine n’igice bigizwe na kaburimbo yoroheje.

Guverineri Gasana yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo mu Karere ka Ngoma kije mu rwego rwo kuvugurura uyu mujyi no kuzamura akarere.

Ati “Ni umuhanda uzageza mu Ukuboza warangiye, uzafasha mu kuzamura uyu mujyi mu buryo bw’imyubakire ndetse hari n’ibindi bikorwaremezo bigenderwaho birimo amashanyarazi, amazi n’ibindi byinshi biri gukorwa bizafasha mu kwihutisha iterambere.”

Yashimiye Umukuru w’Igihugu wahaye aka karere bimwe mu bikorwaremezo birimo Stade, hotel nziza n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bifasha abaturage mu iterambere bikanazamura aka karere.

Guverineri Gasana yasabye kandi abaturage bo muri uyu mujyi gufata neza ibikorwaremezo bari kugezwaho ngo kuko bizabafasha mu guhindura ubuzima bwabo.

Ati “Icyo bivuze ku baturage rero ni uko ahantu hose hageze ibikorwaremezo byihutisha iterambere, ari ibintu biza ku isoko birimo ibikomoka ku buhinzi, ari ibintu by’ubucuruzi, ari n’imigenderanire kuva mu mirenge ubwo hagiyemo kaburimbo turabona bigiye kwihuta cyane.”

Yasabye abaturage kubiha agaciro bagafata neza ibikorwaremezo bari kubakirwa bakumva ko ari ibyabo bakirinda kubyonona no kubyangiza, yavuze ko kandi ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bizatanga akazi ku rubyiruko rwinshi n’abandi baturage bikabafasha mu iterambere.

Nyiramana Béatrice utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo avuga ko imihanda ya kaburimbo iri kubakwa muri uyu mujyi niyuzura izabafasha mu kwihutisha iterambere, yavuze ko akenshi bahuraga n’ikibazo cy’ivumbi ryinshi mu gihe cy’izuba, urwondo rwinshi mu gihe cy’imvura ariko ngo nibamara gushyiramo kaburimbo bizabafasha.

Iyi mihanda ya kaburimbo iri kubakwa na China Road and Bridge Corporation ikazuzura mu gihe cy’amezi icumi, iri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.

Guverineri Gasana yatangije iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo
Iyi mihanda ya kaburimbo iri kubakwa izuzura mu gihe cy’amezi icumi



source : https://ift.tt/2W1m7gJ

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)