Mu muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru, Inshuti z'umuryango Amb. Joseph Habineza , kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021, yasezeweho bwa nyuma ndetse anashyingurwa mu cyubahiro, Mu muhango waranzwe n'amarira menshi n'agahinda.
Uyu muhango wabereye mu rugo iwe aho yari atuye witabirwa n'abo mu muryango we, inshuti n'abo bakoranye mu nzego za leta barimo Perezida Sena Dr Augustin Iyamuremye, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe n'abandi.
Hari bamwe mu batabashije kwitabira uyu muhango biganjemo abari mu mahanga ariko bohereje ubutumwa bwanditse busomerwa aho. Bose bagarutse ku buryo yari umuntu ukunda abandi, usabana, uhorana ibyishimo.
Umwe mu batanze ubuhamya ni umuvandimwe we Habumuremyi Jonas utuye muri Kenya ari nawe wamurwaje kugeza yitabye Imana.
Habumuremyi Jonas yavuze ko uretse kuba umuvandimwe wa nyakwindera Habineza yari inshuti ye y'akadosohoka ku ndetse ko hari imishinga bari bafite bagombaga gufatanya.
Agaruka ku minsi ye ya nyuma, Habumuremyi Jonas yavuze Habineza yarinze ashiramo umwuka ataragaragaza gucika integer cyangwa se kubabara.
Ati 'Yaje kuruhukira mu mabako yanjye nk'inshuti ye. Joe ntiyapfuye yarasinziriye kuko igihe cye ku Isi cyari kirangiye. Ntabwo wabonaga ababaye cyangwa agoye. Ikintu cyose twavuganaga yahitaga aseka akavuga ngo ibintu bimeze neza umunsi we warageze aritahira, icyiza asize izina rye ryiza.'
Habumuremyi kandi yavuze ko aho ageze ubu ahakesha umuvandimwe nyakwigendera Joseph Habineza, asezeranya abo mu muryango ko umwenda amurimo azawishyura.
 Habineza yitabye Imana atarebye ubukwe bw'umuhungu we witwa Cedric biteguraga umwaka utaha. Ngo biri mu bintu yakundaga kuvuga mu bihe bye bya nyuma.
Tuganira ku wa kabiri nta kindi kintu yavugaga kitari ubukwe bwa Cedric. Ambwira ati 'Jonas urabona ngiye kuba sebukwe? Nkumubwira nti ni byiza, ugomba kumenya ko bazakwambika za ngofero n'inkoni, ubwo wagiye mu basaza. Na we ngo oya! Nzaba Sebukwe ariko ndi Young Forever.'
Umuhungu we Jean Michel  nawe yabigarutseho avuga ko babajwe n'uko atazaboneka muri ubu bukwe.
Ati 'Ikintu gikomeye nuko atazaba ari mu bukwe bwa Cedric. Birambabaza cyane yari abwishimye cyane! Hari inshuti ye bari kumwe muri Nigeria yavuze ngo mu bintu yavugaga mu minsi ye ya nyuma bwari ubukwe bwa Cedric. Birababaje ko ataza ahari.'
Nyakwigendera Joseph Habineza yitabye Imana tariki 20 kanama 2021, aguye i Nairobi aho yari kwivuriza. Asize umugore n'abana bane.





