Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, ubera iwe mu rugo aho yari atuye i Kanombe muri Kicukiro. Witabiriwe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, Makuza Bernard wabaye Minisitiri w'Intebe n'abandi.
Kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, hari benshi batabashije gusezera bwa nyuma kuri Amb. Joe Habineza, aho bifashishije ubutumwa bwanditse boherereza abo mu muryango we bwari mu rurimi rw'Ikinyarwanda, Igifaransa n'Icyongereza.
Ubutumwa bwabo bwibanze ku kugaragaza uruhare rwa Amb. Joe Habineza mu buzima bwabo, urwibutso abasigiye n'umurage; bamwifuriza iruhuko ridashira.
Habumuremyi Jonas murumuna wa Amb. Joe Habineza yavuze ko ari we wamurwaje ubwo yari arwariye mu bitaro i Nairobi muri Kenya. Cyane ko ari aho asanzwe atuye.
Avuga ko Habineza yari umuvandimwe wihariye, inshuti, murumuna we atabona amagambo asobanura ubuzima bari babanyemo. Â Habumuremyi yavuze ko mu minsi ya nyuma, Habineza atigeze agaragaza gucika intege.
Ati 'Yaje kuruhukira mu mabako yanjye nk'inshuti ye. Joe ntiyapfuye yarasinziriye kuko igihe cye ku Isi cyari kirangiye. Ntabwo wabonaga ababaye cyangwa agoye. Ikintu cyose twavuganaga yahitaga aseka akavuga ngo ibintu bimeze neza umunsi we warageze aritahira, icyiza asize izina rye ryiza.'
Yavuze ko mu minsi ibiri ya nyuma, Habineza yamwerekaga ko ameze neza. Ngo byari ibisanzwe ku muvandimwe we, kuko yahoraga atera iteka abandi abereka ko 'ejo hazaza ari heza'.
Uyu mugabo yavuze ko hari imishinga yari afitanye na Habineza, kandi ko yamaze kuganira n'abana be ku buryo bazayikomeza.
Habumuremyi yabwiye umuryango w'umuvandimwe ko azahanira kusa ikivi cy'umubyeyi wabo. Avuga ko afitiye umwenda Habineza, kuko aho ageze/ intambwe yateye ari we wayimuteresheje.
Amb. Habineza ngo yakundaga kuvuga cyane ku bukwe bw'umuhungu we Cedric buzaba umwaka utaha. Habineza ngo yabajije Habumuremyi niba abona koko agiye gushyingira umuhungu we.
Ati 'Tuganira ku wa kabiri nta kindi kintu yavugaga kitari ubukwe bwa Cedric. Ambwira ati 'Jonas urabona ngiye kuba sebukwe? Nkumubwira nti ni byiza, ugomba kumenya ko bazakwambika za ngofero n'inkoni, ubwo wagiye mu basaza. ngo oya! Nzaba Sebukwe ariko ndi Young Forever.'
Habumuremyi yasabye umuryango wa Habineza gushyira hamwe bakazakora ubukwe bwa Cedric nk'uko Amb. Habineza yabyifuzaga.
Uyu mugabo avuga ko Amb. Habineza yitabye Imana abana be barimo Eric bari mu indege berekeza mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga ko Amb. Habineza 'asize abagabo' ashingiye ku buryo abana be babaye intwari mu burwayi kugeza n'ubu. Yifurije umuvandimwe we iruhuko ridashira
Abahungu ba Habineza Joseph, Habineza Jean Michel na Eric Habineza bavuze ko Se yari umubyeyi uzi kubana n'abantu amahoro mu ngeri zinyuranye.
Jean Michel Habineza yibukije ubwo mu 2004, Habineza Joseph yagirwa Minisitiri wa Siporo. Ati 'Mu 2004, twari mu birori by'isabukuru ya mama, twumva kuri televiziyo ko Joseph Habineza abaye Minisitiri wa Siporo.'
'Abantu batangira kumushimira, ariko twe twumva duhangayikishijwe n'uko bizagenda. Mu Muryango wabo harimo uwitwa Jonas, Tantine Irene na Papa ni abantu bakunda guseka, kandi cyane hakaba nubwo baseka bakamanika amaguru mu kirere cyangwa se akaba yaseka akubita uwo bari kumwe.'
'Ubwo twibazaga uko bizagenda umunsi azaba yicaranye na Perezida! Ubwo tukajya tumubwira agomba kwitoza guseka nk'Abadipolomate.'
Yavuze ko Se yari umusirimu ku buryo iyo yaguraga ikote yaryambaraga akanyura imbere y'abana be ababaza niba rimubereye, kandi agaragara neza.
Avuga ko Habineza yakundaga gukora siporo, ku buryo n'iyo yabaga yatashye atinze yazindukiraga muri siporo, akajya gukina umukino wa' Tennis'. Ngo yaranzwe n'umurava mu byo akora.
Yanavuze ko Se yari umuntu wubahira buri wese uwo ari we, akitaba telefoni ya buri wese kandi buri wese akamutega amautwi. Avuga ko Se yaranzwe no kwiyoroshya no kwicisha bugufi.
Eric Habineza, umuhungu wa Amb. Habineza yavuze ko yagize amahirwe yo kugendana igihe kinini na Se, ku buryo iyo yabaga ari kumwe n'inshuti ze bacyeshaga igitaramo.
Uyu muhungu anavuga ko kubera ukuntu Se yari azi kuganira cyane, hari inshuti ze yari yaramutwaye.
Ati 'Hari ubwo nabaga numva ntashaka ko ahura n'inshuti zanjye, kuko akenshi zahitaga zimbwira ko andusha kuba 'umwana mwiza' ku buryo n'inshuti zanjye nkeya yantwaye. Iyo nabaga ndi kumwe n'inshuti zanjye ahari, yabaga yazanye inkuru zisekeje, yasohoka mukumva nta kindi mwarenzaho uretse kujya kuryama, kuko byabaga bisa n'aho asohokanye ibintu byose".
Avuga ko Se yari umuntu uhorana imbaraga, wishima kandi uhorana ibiganiro bisetsa. Ati 'Kumva ko yapfuye byaradukomereye, ariko tuzagerageza gukurikiza umurage we, nubwo bigoye cyane kugera ikirenge mu cye.'
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye AugustinÂ
Makuza Bernard wabaye Minisitiri w'Intebe ndetse na Perezida wa Sena asuzuhuzanya na Dr Iyamuremye Augustin
Jean Michel Habineza yavuze ko Se yabaye umuntu w'abantu, abashishikariza kubaha buri wese

Amb. Joe arashyingurwa i Rusororo; yitabye Imana ku wa 20 Kanama 2021 azize uburwayiÂ

KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUHEREKEZA AMB. JOE HABINEZA Amafoto: KT