Amakuru InyaRwanda.com ikesha inshuti za hafi za Miss Uwase Muyango, ni uko kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 ari bwo Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine, bibarutse imfura yabo y'umuhungu.
Hashize amasaha abiri Kimenyi Yves ashyize ifoto kuri konti ye ya Snapchart, afashe ikiganza cy'imfura ye y'umuhungu, maze yandikaho amagambo ashimira Imana cyane. Muri ayo magambo yashyize kuri Snapchart yagize atiÚ ''Utagushima yaba yitwa uwa nde, nyemerera ngushime Data.''

Kimenyi Yves yerekanye amarangamutima ye nyuma yo kwibaruka
Muyango Claudine yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye na Kimenyi Yves, mu birori byitabiriwe na barumuna ba Muyango ndetse na bakuru be. Nk'uko byagaragaraga ku mutsima (Cake), hari handitseho ko Miss Muyango yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu. Muri ibyo birori, Muyango n'umuryango we bari bishimiye cyane umwana w'umuhungu Muyango yiteguraga kwibaruka.

Miss Muyango yibarutse imfura ye
Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n'umunyenga w'urukundo aba bombi bahoramo.
Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.

'Nyemerera Data ngushime' Amwe mu magambo Kimenyi Yves yakoresheje


Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109031/miss-muyango-yibarutse-imfura-ye-na-kimenyi-yves-109031.html