Nyuma y'iminsi mike atandukanye n'abakobwa babiri yafashaga mu muziki(Vestine & Dorcas), M Irene yasubiranye n'aba bakobwa.
Tariki ya 7 Nyakanga binyuze muri M Irene Entertainment abereye umuyobozi, M Irene yatangaje ko yahagaritse imikorananire na Ishimwe Vestine Taricy w'imyaka 17 na Kamikazi Dorcas w'imyaka 15 yaebereraga inyungu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Hakaba harahise hasohoka ibaruwa y'umubyeyi w'aba bana aho yashinje M Irene uburiganya, gushuka abana be, kubarya amafaranga n'ibindi.
Mu biganiro umubyeyi w'aba bana yagiye aha itangazamakuru, yakomeje gushimangira ko Irene yariye abana be amafaranga yinjiye binyuze kuri shene ya YouTube, ko yafatiriye shene yaba bana akanga kuyitanga ari nacyo yasabaga ngo bayimuhe.
Abinyujije kuri Shene ya YouTube ya MIE, tariki ya 8 Nyakanga M Irene yasobanuye ikibazo yagiranye n'aba bana aho yavuze ko yahujwe nabo n'umuntu witwa Maombi na we yumvise bazi kuririmba, arabafata atangira kubafasha bakora indirimbo ya mbere yiswe 'Nahawe Ijambo' ariko abana bagiye gusubira ku ishuri ahamagara nyina amubaza niba indirimbo bakoze yayisohora undi aramwemerera ariko amubwiye ko bisaba amasezerano yanditse undi arabyanga kuko ngo atazi uko bikora.
Bitunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, M Irene yakoze ikiganiro ari kumwe na Vestine & Dorcas ndetse n'umubyeyi wabo Uzamukunda Elizabeth aho yavuze ko yamaze gusubirana n'aba bakobwa, agiye gukomeza kureberera inyungu zabo.
Irene wabonaga yishimye, ya bajije aba bakobwa uko bari bameze maze Vestine ati 'Twasengaga njye na Dorcas, ntabwo byaduhangayikishije cyane kuko twari tubyiteguye kuko iyo winjiye mu kintu ibintu nk'ibi uba ubyiteguye.'
Dorcas ati 'Njye nkibyumva numvaga bikomeye ariko Vestine arambwira ngo ibi ngibi bisanzwe bibaho ntabwo wakinjira mu kintu ngo kibe neza hatajyemo inzitizi.'
Aba bana bakomeje bavuga ko ibyabaye byose ari satani wabiteye, harimo ibintu byo kubeshya, Dorcas mu magambo ye yunzemo ati 'ntawatandukanya icyo Imana yifatanyirije, ukuri ni uko ubu tumeranye neza nta kibazo na kimwe gihari.'
Vestine yavuze ko mama we nta gahunda yari afite yo kuza mu itangazamakuru ahubwo ngo yaje aje gufata Shene ya YouTube yisanga yicaye imbere y'abanyamakuru.
Ati'Ni abantu bari bamuzanyemo, nta gahunda yari afite yo kuza kuvuga ngo Irine, urabizi nta kibazo na kimwe mwari mufitanye, ibintu satani yinjiyemo niko bigenda, ariko n'ubundi n'umushinga satani atinjiyemo ntabwo uramba.'
'Mama nta gahunda yari afite kuza ngo ajye mu itangazamakuru ngo avuge biriya, ahubwo we yaje azi ngo aje gufata cano(Channel), kandi na Cano, ibintu bya Cano(shene ya YouTube yateje ikibazo) ntabwo abizi ahubwo ngo Cano ni ikintu kiduhuje twebwe na we, niko njye mbyumva, n'umuntu waje kumufata yamubwiye ngo aje gufata Cano ahita yisanga ahantu hari abanyamakuru benshi bahita bamutunga micro.'
Bavuze ko kandi nyina yemeye kujya imbere y'itangazamakuru kugira ngo arenganure Aimable wari ubimusabye avuga ko arimo kuzira abana be na we yanga ko abazira yemera kwishyira mu kagaga.
Irene yavuze ko ikibazo kitari abana cyangwa nyina ahubwo ikibazo cyari ababagiye mu matwi kuko n'impapuro zose zasohotse ngo nyina w'aba bana ntazo yari azi.