Mu kiganiro kirambuye Mike Karangwa yahaye InyaRwanda Tv, yasobanuye byinshi birimo uko Irene Murindahabi Irene azi ukuri kose k'uko icyo kibazo cyatangiye n'uko nta ruhare na ruto yagize mu itandukana rya Vestine na Dorcas.

Mike Karangwa yavuze ko M.Irene azi ukuri kose
Yagize ati ''Reka kiriya nkivugeho muri rusange ubundi birababaje kubona bariya bana bakiri bato ni na ba mineur (ntibafite imyaka y'ubukure) ntabwo nakwirirwa mbavugaho byinshi ariko birababaje kubona batandukanye n'uwabafashaga ariwe Irene ariko nanone amakosa yabayemo ni manini kuba ibintu bitangira kuriya abantu nta masezerano bafitanye icyo ni ikibazo".
Yakomeje ati "Nigeze kubona Irene hari ahantu amvuga namwe ku Inyarwanda.com nabonye mwabyanditse ngo ubanza Irene hari aho yavuze ko twamugambaniye ariko nanjye byantangaje. Uzi icyantangaje kirimo, bagiranye ibibazo bikomeye buriya nagiyemo nk'umuhuza ndanabahuza baraganira Irene ari kumwe n'umwavoka we, mama wa bariya bana nawe ari kumwe n'umwavoka we, gusa ibyo biganiro sinabigiyemo kubera ko nari mfite akandi kazi".
Mike Karangwa yavuze ko we icyi yakoze ari uhuguza impande zombi kugira ngo zicoce ikibazo kuko byari byarananiranye. Yagize ati "Ariko icyo nagombaga gukora nari nagikoze ntuma impande zombi zihura kandi byari byarananiranye kandi ziri kumwe n'abanyamategeko kuko bari bari kuganira ku mpande zombi".

M.Irene yashinje Mike Karangwa kuba inyuma y'itandukana rye na Vestine na Dorcas
Mike Karangwa avuga ko nta byacitse irimo kuko Irene azabona abandi abera umujyanama ndetse na Vestine na Dorcas nabo bakazabona undi ubafasha. Ati "Ubwo rero niba guhuza abantu ukagerageza kubunga niba ari ikosa ubwo barimbabarire nta n'ibindi nabivugaho kuko Irene we azi ukuri mu mutima we arabihamya n'abandi bantu bagiye bagerageza guhuza kino kibazo bazi ukuri ariko nta byacitse Irene nawe azabona abandi amanaginga na bariya bana bazabona undi ntekereza ko nta byacitse irimo".
KANDAÂ HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE MIKE KARANGWA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV