Rayon Sports yaguye miswi na Police FC, Kiyovu Sports yadnagarizwa ku Mumena(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ikiruhuko gito kubera ikipe y'igihugu yakinaga imikino ya gicuti, shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 3 mu byiciro byombi(amakipe ahatanira igikombe n'ahatanira kutamanuka), umukino wafatwaga nk'uw'umunsi ni uwo Police FC yanganyijemo na Rayon Sports 1-1.

Imikino y'uyu munsi wa 3 wa shampiyona umwaka w'imikino 2021, wabimburiwe n'umukino APR FC yatsinzemo Bugesera FC 3-0, byari mu cyiciro cy'amakipe ahatanira igikombe.

Muri iki cyiciro kandi ikipe ya Marines FC yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC igitego 1-0 cya Sadick Suley ni mu gihe ikipe ya AS Kigali ibifashijwemo na Aboubakar Lawal watsinze igitego ku munota wa 42 na Shabani Hussein Tchabalala watsinze k'umunota wa 85 yatahukanye itsinze imbere ya Rutsiro FC mu mukino wabereye i Rubavu.

Umukino w'umunsi ni uwo Police FC mu Bugesera yakiriye Rayon Sports yanahabwaga amahirwe kuri uyu mukino.

Police FC yatangiye ubona ko iri mu mukino igerageza guhererkanya irema uburyo bw'igitego, yasatiraga ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bukabyitwaramo neza.

Ku munota wa 22, Police FC yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Sibomana Patrick Papy, hari nyuma y'uko iyi kipe isatiiye neza maze uyu mukinnyi agatera mu izamu kikaba kiranyoye.

Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego ariko bibanza kugorana kuko umupira wakinirwaga mu kibuga hagati, yaje kukishyura ku munota wa nyuma w'igice cya mbere kuri penaliti nyuma y'uko myugariro wa Police FC akoreye umupira mu rubuga rw'amahina, yijinjwe neza na Luvumbu.

Mu gice cya kabiri cy'umukino habayeho gusatirana cyane buri kipe ishaka igitego ariko abasore nka Sugura Ernest na Sekamana Maxime ku ruhande rwa Rayon Sports, na Papy ku ruhande rwa Police FC amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro. Umukino warangiye ari 1-1.

AS Kigali na APR FC zifite 7, Rayon Sports, Police FC na Espoir FC zifite 4, Bugesera na Marines zifite 3 mu gihe Rutsiro ifite 1.

11 Police FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yitabaje
Luvumbu watsindiye Rayon igitego agerageza gutangira umupira wari ugiye guterwa na myugariro Moussa Omar
Sugira Ernest yabonye amahirwe atandukanye ariko ntiyayabyaje umusaruro
Jean Vital Ourega wa Rayon Sports agenzura umupira

Mu cyiciro cy'amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ibintu bikomeje kuba bibi ku makipe nka AS MUhanga na Sunrise FC za nyuma k'urutonde.

AS Muhanga nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere na Kiyovu Sports na Musanze FC, yari yakiriye Gorilla FC iyitsindira iwayo 2-0.

Sunrise FC yanganyije na Mukura VS i Huye igatsindwa na Etincelles i Rubavu, yari yakiriye Gasogi United amakipe yombi aza kunganya 1-1.

Bwa mbere muri uyu mwaka w'imikino, Mukura VS yabonye intsinzi ya mbere, ni nyuma yo gutsindira Etincelles i Huye 1-0.

Kiyovu Sports yari yatsinze imikino yayo 2 ya mbere, yari yakiriye mu rugo Musanze.

Musanze FC yihariye umukino ndetse iza no kuwutsinda ku bitego 2-1. Ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Samson Irokan ni mu gihe igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Babuwa Samson.

Kugeza ubu Gorilla niyo ya mbere n'amanota 7, Kiyovu Sports 6 inganya na Musanze FC, Gasogi United 5, Mukura VS 4, Etincelles 3, Sunrise FC 2 na AS Muhana ifite 0.

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanjemo
Babuwa Samson(17), ni we watsindiye Kiyovu Sports igitego kimwe rukumbi yabonye
Wari umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-police-fc-kiyovu-sports-yadnagarizwa-ku-mumena-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)