Harahiye, The Ben we! Bimwe mu byatangajwe n'ababonye ifoto ya Miss Pamella ari kumwe na Olivis wo muri Active – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 05 Kamena 2021 nibwo Miss Jordan Mushambokazi n'umugabo we, Karim Mbonyumuvunyi basangiye n'incuti zabo mu birori by'ubukwe bwabo. Mu bari bambariye Miss Jordan Mushambokazi harimo na Miss Pamella Uwicyeza, uyu akaba ari umukunzi wa The Ben. Nkuko bisanzwe bigenda mu bukwe, umukobwa wambariye umugeni aba ari kumwe n'umusore wambariye umukwe ndetse baranagendana mu birori by'ubukwe bwose. Ninako byagenze mu bukwe bwa Miss Jordan Mushambokazi na Karim. Miss Pamella yarari kumwe na Olivis Mugabo, uyu akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari ku rukundo na Miss Uwase Vanessa Raïssa ndetse uyu musore ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active.

Olivis na Miss Pamella

Bamwe mu babonye iyi foto ya Miss Pamella ari kumwe na Olivis hari byinshi bibajije ndetse bamwe banakeka ko haba hari akanunu k'urukundo kihishe inyuma y'iyi foto yagiye hanze nyuma y'ubukwe bwa Miss Jordan Mushambokazi n'umugabo we. Bimwe mu byatangajwe n'ababonye ifoto ya Miss Pamella Uwicyeza na Olivis ni ibi bikurikira:



Source : https://yegob.rw/harahiye-the-ben-we-bimwe-mu-byatangajwe-nababonye-ifoto-ya-miss-pamella-ari-kumwe-na-olivis-wo-muri-active/

Post a Comment

1Comments

  1. Ariko muransetsa twiganye yitwa SEBIZIGA Mugabo Olivier Muri 2000-2002
    None Uyu munsi ni OLIVIS MUGABO Ubwo 2040 azaba ari OLISMU 😂

    ReplyDelete
Post a Comment