Dore ibyo udakwiye gushingiraho ugiye kubaka urugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

urugo ari ingenzi cyane kugirango bizakurinde kuzicuza mu igihe kiri imbere.
Ubushakashatsi bwakozwe kubashakanye benshi mu ubuzima busanzwe bukandikwa n'urubuga www.monologlobal.com bwagaragaje urutonde rw'ibintu by'ingenzi umusore cyangwa inkumi batagomba gushingiraho mu igihe bitegura kubana nk'umugabo n'umugore.

1. Kwihimura ku babyeyi

Muri iki gihe usanga abageze mu gihe cyo gushinga urugo ahaninina baba bashaka kwigenga, aribyo bibasunikira gushinga ingo zabo bwite batarabitekerezaho neza, aho usanga bavuga ko barambiwe gutegekwa n'ababyeyi bakumvako umwanzuro ari ukubahunga bagashaka abafasha maze bagatangira kubaka umuryango mushya, muri ibi bihe kandi hari abashaka bitewe no kurakarira ababyeyi babo kuberako babangiye abakunzi, ibi bigatuma urugo rwubakiye ku kwihimura n'uburakari rutamara kabiri rutarasenyuka.

2. Guhunga urugo rutarimo umunezero.

Harubwo usanga mu urugo harangwa intonganya, gutukana, ihohoterwa rishingiye ku igitsina cyangwa se umwe cyangwa bombi mu babyeyi barabaswe n'ibiyobyabwenge, ibi bigatuma abana bashaka mu rwego rwo guhunga urugo ngo bajye gushaka umudendezo baburiye iwabo aho gushaka ahandi bajya kuba (mu imiryango cyangwa ghetto).

3. Kwitekerezaho mu buryo bubi

kumva ko ntagaciro ufite ahubwo uzakagira aruko umaze gushaka nabyo buryo ngo ni ikibazo, kuberako iyo umaze gushaka ugasanga nubundi ntacyo bihinduye ku kuntu wafatwaga urugo rwanyu ruba rufite amahirwe menshi yo kuba rwasenyuka.

4. Gushaka kuberako wakomerekejwe mu rukundo.

Hari ubwo usanga umuntu yarakomerekejwe n'umukunzi we wa mbere, noneho mu rwego rwo kwihimura k'umukunzi we wa mbere no kwihesha amahoro agahitamo yihutira gushaka kuberako yabonye umukunzi wa kabiri batabanje kubitekerezaho neza, ubu bushakashatsi bwabonyeko uru rushako ruba rutatekerejweho ahubwo buba ari bumwe mu buryo bwo kugaragariza umukunzi wa mbere ko ntacyo wabaye kandi muby'ukuri warakomeretse cyane.

5. Gutinya gusigara wenyine

Iki kintu gikunze kugira ingaruka mbi ku impande zombi ariko by'umwihariko ku abagore, muri iki kinyejana abakobwa usanga batangira kubunza imitima iyo bamaze kugera ku imyaka 30 batarashaka, aho usanga akenshi inshuti zabo n'abo biganye barashatse bagatangira kwibaza ikibazo bo baba bafite.

Abagabo nabo bibabaho aho usanga batinya kuba ingaragu ubuzima bwabo bwose, bigatuma bashaka abagore badakunda kandi batababereye ahubwo aruguhunga ubugaragu, iyo umuntu arongoye kubera gutinya gusigara wenyine bituma ahura n' ibibazo muhazaza he.

6. Gutinya kwigenga

Usanga hari abantu bakurira iwabo aho ababyeyi babo baba bafite inshingano zo kubitaho nk'abana babo, abo ngabo iyo bageze mu ngo zabo usanga zidakomera kuberako baba bitezeko uwo bashakanye azakomeza kubitaho kandi akabaha buri kimwe cyose nk'uko byahoze bakiri iwabo, bino bigatuma iyo hari ikibazo kibayeho cyangwa hari inshingano zibareba batamenya kubyitwaramo gitwari bitewe nuko batigeze biga uko bakwigenga mu gihe nta bufasha bwa ababyeyi bafite mu buzima bwabo. Urugo rwiza rusaba ko abashakanye baba batekanye kandi bashobora kwigenga batiteze inkunga rimwe na rimwe batazi naho zizaturuka.

7. Gutwita.

Gutwita ntigomba kuba nagato impamvu nyamukuru washingiraho ngo ujye gushinga urugo utabitekerejeho neza, kuberako gutwara inda ntibiba bivuzeko hagati yabakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bakundana byo kuba babana nk'umugabo n'umugore ahubwo biba bivuze gusa ko habayeho imibonano mpuzabitsina. Gutwita ntibyakagombye gutuma umuntu atakaza icyizere cy'ubuzima kuberako nyuma yo kubyara ubuzima burakomeza maze ukaba wabona ugukunda urukundo nyarwo maze ukazaba mu urugo rwiza utuje, utekanye kandi uri kumwe n'uwo wishimira

8. Kugirango utababaza uwo mwari inshuti mu ubuzima busanzwe.

Iyo umuntu mwari inshuti burya si byiza na gato gufata icyemezo cyo kumushaka ngo mubane nk'umugabo n'umugore ugamije gusa kwirinda kumubabaza, kuberako biba bishobora kugira ingaruka mbi kuhazaza ha mwembi iyo mumaze kumenyana byisumbuyeho, ni byiza rero niba uri umusore kubanza kumenya niba umukobwa ukugira inama hari byinshi yujuje mu biranga umukobwa uzubaka urugo rwiza

9. Kubera kugira irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina

Hari ubwo usanga urubyiruko ruhitamo gushaka kubera irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina,ibi rero bikaba bigira ingaruka kuhazaza harwo kuberako akenshi iyo iryo rari rirangiye habaho kwicuza maze bigatuma izo ngo zisenyuka kuberako ziba zarashinzwe kubera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina gusa.



Source : https://imirasire.com/?Dore-ibyo-udakwiye-gushingiraho-ugiye-kubaka-urugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)