Leta yahumurije abanyeshuri bari ku mashuri bagiye gutaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Yagize ati "Twari twasabye ko abanyeshuri barangiza ibizamini tariki ya 30 Kamena, abandi bazabirangiza tariki ya 1 Nyakanga, gusa Leta yateguye uburyo abanyeshuri bazagera iwabo."

Minisitiri Gatabazi avuga ko mu gufasha abanyeshuri gusubira mu miryango bazabanza gupimwa harebwa uko bahagaze kugira ngo batanduza abandi kandi abarwaye bazafashwa.

Byari biteganyijwe ko abanyeshuri biga mu myaka ya 4, 5, 6 mu mashuri abanza hamwe n'amashuri yisumbuye bagomba kurangiza umwaka mu kwezi kwa Nyakanga.

Uretse abiga mu myaka isoza amasomo aho abanyeshuri bazakora ikizamini cya Leta bagombaga kuguma ku ishuri bagakora ibizamini abandi bagombaga gutaha iwabo.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko Minisiteri y'Uburezi izatanga amabwiriza agenga abanyeshuri.
Post a Comment

0 Comments