Biteye ubwoba cyane: Inzoka yaragonzwe nyuma bayisangamo ihene yari imaze kumira (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi inzoka nini zishobora kumira abantu cyangwa amatungo bazizi muri filime nka Anaconda n'izindi; si uko mu Rwanda hataba inzoka ariko izishobora kumira bunguri inyamaswa ntizari zizwi cyane.

Ibi bintu bitari bimenyerewe byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ahagana saa Cyenda z'amanywa.

Umugabo witwa Mbarushimana Théophile usanzwe ari umuyobozi w'ikigo cy'amashuri abanza cya Mucucu, yagonze inzoka nini ivamo ihene yari imaze kumira.

Iyo nzoka uburebure bwa metero eshanu, abaturage bavuze ko yabaga hafi y'icyuzi cyizwi nko ku Cyamusenyeri.

Mbarushimana Théophile wagonze iyi nzoka ubwo yambukiranyaga ijya gushaka amazi nyuma yo kumira ihene, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko akiyigonga byamuteye ubwoba bwinshi akomezwa n'abashumba bahise bahagoboka barayica.

Ati 'Ni ikiyoka kinini cyagendaga mu muhanda kigwa mu ipine ya moto, ntabwo nihutaga cyane ahubwo cyaje gitunguranye kivuye mu bihuru kigwa mu ipine ya moto, abashumba bari aho bahise baza baragikubita kivamo ihene cyari kimaze kumira.'

Mbarushimana yavuze ko akimara kugonga iyo nzoka nini ubwoba bwamwishe cyane. Ati 'Urumva njye nambukiranyaga umuhanda kigwa mu ipine nenda kugwa, abashumba bambwiye ko bayumvaga mu bihuru igenda. Ni inzoka nini cyane ifite umubyimba munini ku buryo iteye ubwoba.'

Src: IGIHE



Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-inzoka-yaragonzwe-nyuma-bayisangamo-ihene-yari-imaze-kumira-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)