Kamonyi: Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye yahawe inzu nziza mu 2020/21 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo miryango yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020/21 hagamijwe kuyituza neza no kuyitera umurava wo kuyoboka ibikorwa biyiteza imbere itekanye.

Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Murenge wa Musambira, bamubwira ko babayeho neza.

Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho ngiye kumva numva barampamagaye ngo nze bampe inzu nziza mu mudugudu. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”

Abahawe inzu muri iyo midugudu bavuga ko biteguye kuyoboka ibikorwa bibateza imbere kuko bafite aho baba heza.

Gatera ati “Ubu ndi gutekereza umushinga wo korora ingurube kuko nabonye zishobora kunteza imbere kuko zibwagura ibibwana byinshi kandi zigatanga n’ifumbire ihagije.”

Mukampfizi Domitille na we avuga ko nyuma yo gukurwa mu bukode agahabwa inzu nziza, yumva atekanye.

Ati “Nishimiye ko mbayeho neza n’abana banjye tutanyagirwa kandi dufite umutekano. Abana bajya ku ishuri bagataha kandi dusigaye dufite isuku.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bari bihaye umuhigo wo kubakira imiryango 40 kandi bawesheje.

Avuga ko buri mwaka biyemeje kujya bubakira imiryango itishoboye bijyanye n’ubushobozi buhari.

Ati “Ni imiryango 40 twubakiye muri uyu mwaka iri mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Musambira, Gacurabwenge na Kayenzi. Uko ubushobozi bugenda buboneka buri mwaka tubishyira mu ngengo y’imari mu gukemura ikibazo cy’abacitse ku icumu baba ari abafite inzu zishaje ndetse n’abataratuzwa.”

Mu mwaka utaha, Akarere ka Kamonyi karateganya kubakira indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 16 n’indi umunani izasanirwa inzu.

Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye mu Karere ka Kamonyi yahawe inzu muri uyu mwaka
Gatera Adrien yishimira ko yahawe inzu nziza yo kubamo
Basabwe gufata neza inzu bubakiwe kuko ari izabo
Abaturage bavuga ko nyuma yo kubona aho kuba heza bagiye kuyoboka ibikorwa by'iterambere
Abubakiwe inzu nziza mu Mudugudu w'Icyitegererezo banyuzwe no gutuza aheza
Inzu bahawe zifite igikoni ubwiherero n'aho gukarabira
Inzu bubakiwe zirimo n'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Iyo miryango yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo
Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye mu Mudugudu wa Mbari uherere mu Murenge wa Musambira, asanga abaturage bishimira ko batujwe neza
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bari bihaye umuhigo wo kubakira imiryango 40 kandi bawesheje

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)