Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu mujyi wa Mwanza muri cya Tanzania. Ni mwene Joseph Bizimana w'Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w'Umunyatanzaniyakazi. Ni umwana w'imfura mu muryango w'abana batanu. Yakuze ari umwana ukunda gukubagana cyane n'ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza.
Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda no mu karere, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021, yanditse amagambo arimo akababaro kenshi yatewe no gukura atabona umubyeyi cyangwa ngo abone ibyo Imana yakoreye umuhungu. Yavuze ko hari indirimbo yakoze ikubiyemo byinshi mu byo Imana yamukoreye yifuje kubwira uyu mubyeyi we.
Alpha Rwirangira yavuze ko atagize amahirwe yo kubona nyina umubyara
Alpha Rwirangira n'umugore we Umuziranenge Liliane bakoze ubukwe tariki 22 Kanama 2020, nyuma y'amezi macye bibaruka imfura yabo. Mu mafoto y'ubukwe bashyize hanze yagarakazaga ko Liliane Umuziranenge akuriwe ndetse aza no guhita yibaruka. Mu magambo yanyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati (â¦):
Uyu Mu mama mureba ni Mama umbyara akaba yaritabye Imana imyaka myinshi ishize. Sinagize amahirwe yo kumubona cyangwa se ngo abone ibyo Imana yankoreye. Mu 2018 nanditse indirimbo #NIMENGI ( NI BYINSHI ) mubwira bicye kuri byinshi Imana yankoreye. #NIMENGI irasohoka umwanya uwariwo wose uhereye ubu. Ndabakunda kandi Imana ikomeze ibagirire neza.


Alpha Rwirangira n'umugore we Umuziranenge Liliane n'umwana wabo