CHOGM ya 26 yari iteganijwe kubera mu Rwanda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka wa 2020 yarasubitswe kubera ubukana bw'icyorezo cya COVID 19 cyari gifite umurego wari uri hejuru. Mu ibaruwa yasinywe na Patricia Scotland Umunyamabanga Mukuru wa CommonWealth, Ubunyamabanga bukuru bwongeye gusubika iyi nama bwa kabiri kubera ubwiyongere na none bw'iki cyorezo by'umwihariko mu gihugu cy'u Buhinde gifite abaturage bagize umubare munini w'abaturage b'abanyamuryango.

Hategerejwe indi tariki ya CHOGM nshya nyuma yo kuganira n'ibihugu binyamuryango ariko inama ikazabera mu Rwanda uko byagenda kose. U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y'ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi. Isubikwa ry'iyi nama rikaba rije hashingiwe ku miterere y'icyorezo cya Covid-19 ku isi bitari uko u Rwanda rwananiwe guhangana n'iki cyorezo.


CHOGM yasubitswe ku nshuro ya kabiri 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105421/chogm-ya-26-yari-iteganijwe-kubera-mu-rwanda-yongeye-gusubikwa-ku-nshuro-ya-kabiri-105421.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)