Ubushinjacyaha bwasabye ko ubujurire bwa Sous-Lieutenant Seyoboka buteshwa agaciro -

webrwanda
0

Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ku wa 26 Gashyantare 2021, Seyoboka yajuririye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare avuga ko akeneye abatangabuhamya bo kumushinja koko niba ibyo byaha yarabikoze ndetse nawe akazana abo kumushinjura.

Icyo gihe yavugaga ko aho bamushinja gukorera ibyaha bya Jenoside, mu Kiyovu, Saint Famille, Saint Michel, no muri Rugenge ubu ni ku Muhima atigeze ahagera mu gihe cya Jenoside ahubwo ko yakoreraga i Kanombe, ndetse anagaragaza ko atari we witwaga Lieutenant Claude ko haba harabayeho kumwitiranya n’undi bityo ko haza abamuzi neza bakabimushinja.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwari bwahamagaje abatangabuhamya bane bagizwe na Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka mu Kiyovu, wanabonaga ibikorwa bye mu gihe cya Jenoside aho yanyuraga kuri bariyeri n’amabwiriza yahatangaga; Rongorongo Hussein wari Visi Perezida w’Interahamwe zo muri Rugenge, yanavuze ko yari yungirije Seyoboka mu buyobozi bwazo; Gasasira Ally Ahmed Saddam warokokeye muri Saint Famille, na Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside.

Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bose bahurije ku kuba Seyoboka yari umusirikare kandi yafashaga Interahamwe no kuziha imyitozo ya Gisirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rongorongo wari umwungirije yabwiye abacamanza ko Seyoboka yari mu nterahamwe nk’uwoherejwe kubaha imyitozo ya gisirikare no kubigisha imbunda kandi byakorerwaga mu rugo rwa Mukandutiye Angelina nawe wakatiwe igifungo cya burundu.

Seyoboka yari afite umutangabuhamya umwe ariwe Mukandutiye Angelina, uyu bivugwa ko Interahamwe zahuriraga mu rugo rwe ndetse ko n’imyitozo ariho zayikoreraga. Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Uyu mukecuru yabwiye urukiko ko yari azi Seyoboka mbere ya Jenoside ariko ko atigeze amubona mu nterahamwe zacumbitse iwe, icyakoze yavuze ko yigeze amubona rimwe yaje kuzisura n’ubwo Seyoboka we yabiteye utwatsi avuga ko atigeze ahakandagiza ikirenge muri ibyo bihe.

Nyuma yo kumva abatangabuhamya, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kudaha agaciro ubujurire bwa Seyoboka kuko nta shingiro bufite ahubwo akemera gukora igihano yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare kuko impamvu atanga zidafite ishingiro.

Bwifashishije inyandiko y’ubuhamya murumuna wa Seyoboka yahaye urukiko yagaragaje ko ingengabihe igaragara ihabanye cyane ni yo we yatangaga ivuga ko yari i Kanombe.

Mu batanze ubuhamya kandi bagarutse ku itariki ya 21 Mata 2021 aho Seyoboka yari mu nama karundura yari igamije kwica Abatutsi bari barahungiye muri CELA (Centre d’études des Langues Africaines), gusa nabyo yabihakanye yivuye inyuma.

Uhagarariye abaregera indishyi yavuze ko izo ndishyi zemejwe n’urukiko n’ubwo utabona icyo wasimbuza ubuzima bw’umuntu ariko haba hatanzwe byibuze kimwe cya kabiri cy’igihano ni ukuvuga angana n’ibihumbi 500 Frw by’igihano n’ibihumbi 300 Frw by’ikurikiranarubanza.

Urukiko rwahaye umwanya Jean Claude Seyoboka abanza kugaragaza ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bamuhimbiye ibinyoma, asaba kugirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho.

Yagize ati “Ibyo byose ndabihakanye. Urubanza ndimo ni ubuzima bwanjye. Nk’uko mwabibonye abatangabuhamya bameze nk’abatojwe ibyo bavuga. Icyo mbasaba, rwose muzarebe ibyo bintu byose muzasanga harimo akarengane gakomeye. Njyewe uhagaze imbere yanyu nta bwicanyi nigeze, nta Mututsi nishe, nta n’uwo nigeze nkubita urushyi.”

Yasabye ko ubujurire bwe bwahabwa agaciro, maze akagirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho kuko atigeze abikora. Ku ndishyi naho yavuze ko umuntu yishyura indishyi z’ibyaha yakoze bityo ko byaba ari akarengane kwishyurira ibyo atigeze akora.

Urukiko rwapfundikiye urubanza, ruvuga ko imyanzuro izasomwa ku wa 28 Kamena 2021 saa Tanu za mu gitondo ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.

Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yagejejwe mu Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo 2016 yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20 nyuma yo gutahura ko yabeshye mu myirondoro ye ko atigeze aba umusirikare.

Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yongeye kugezwa mu rukiko aburana ubujurire
Ubwo yinjiraga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe
Sous-Lieutenant Seyoboka yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyibasiye inyokomuntu
Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside yakatiwe imyaka 30, afungiye i Mageragere
Bizimana yavuze ko Seyoboka yari umusirikare watanzwe n’ubuyobozi hagamijwe gufasha interahamwe muri Jenoside
Mukandutiye Angelina yavuze ko atigeze abona Seyoboka mu bikorwa by'Interahamwe icyakora yamubonye rimwe yaje kuzisura ari kumwe n'abandi basirikare
Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka yavuze ko amuzi mu bikorwa by'interahamwe mu bihe bya Jenoside ndetse ko yanamwiboneye yica umuntu
Rongorongo Hussein yavuze ko Seyoboka bakoranaga mu gihe cya Jenoside ari Visi Perezida we
Seyoboka yahawe umwanya wo kubaza abatangabuhamya bose kugira ngo ashire ingingimira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)