Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Centrafrique [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AMAVUBI arimo amasura mashya, yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa gicuti na Central African Republic kuri uyu wa 5 kuri Stade Amahoro.

Nyuma yo kugera mu mwiherero ku bakinnyi batandukanye,Uyu munsi batangiye imyitozo aho abakinnyi bashya barimo Ishimwe Christian (6), Nishimwe Blaise (25), Niyigena Clément (13) na Mugunga Yves.

Abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bakomeje kugera mu Rwanda aho Ngwabije Bryan ukina muri SC Lyon mu cyiciro 3 mu Bufaransa yageze mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki 31/05/2021,we na mugenzi we Rwatubyaye Abdul ukinira Shkupi.

Nirisarike Salomon wa Urartu FC na Buhake Twizere Clément wa Strømmen IF nabo bageze i Nyamata mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu yitegura imikino ibiri ya gicuti izakina na Centrafrique tariki 4 na 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.





Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatangiye-imyitozo-yo-kwitegura-centrafrique-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)