Abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho bakubita uwatorotse Kasho bamaze kugezwa muri RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abapolisi babiri bagaragaye mu mashusho bambaye sivile bakurikiranyweho gukubita umufungwa wari ufashwe nyuma yo gutoroka kasho, ubu dosiye yabo yamaze kugezwa mu Rwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko ruzayishyikiriza Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwamaze kwakira dosiye y'abapolisi babiri bariho bakubita umuturage bivugwa ko yari yatorotse kasho.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze. Bariya bagabo babiri bafashwe nyuma y'uko icyo gikorwa cyanenzwe na benshi cyari kimaze kumenyekana, binyuze mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Umuturage witwa Yusuf Sindeba washyize kuri Twitter aya mashusho akayasangiza Polisi y'u Rwanda, agira ati 'Mwiriweho sinzi niba Polisi y'u Rwanda na RIB mwabasha kumenya iby'iyo modoka kuko uwo muntu bayitwayemo bahondaguraga gutyo mu ruhame ubu aho bamujyanye sinzi uko bari kumugenza. Ntangiye amakuru ku gihe.'

Nyuma y'amasaha macye uyu Yusuf atangaje buriya butumwa n'aya mashusho, Polisi y'u Rwanda imusubiza kuri Twitter na yo igira iti 'Uyu wafashwe n'abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.'

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB na rwo rwagize icyo ruvuga kuri ariya mashusho, ruvuga ko dosiye ya bariya bantu yamaze kwakirwa n'uru rwego.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter isubiza ubutumwa bw'uriya muturage, RIB yagize iti 'Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.'

Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba. https://t.co/8ISSnyqVsc

â€" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 15, 2021



Source : https://impanuro.rw/2021/05/16/abapolisi-babiri-bagaragaye-mu-mashusho-bakubita-uwatorotse-kasho-bamaze-kugezwa-muri-rib/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)