Ingagi yafotowe iri kumwenyura kubera guhoberana na ngenzi yayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wamenyekanye cyane mu bikorwa byo kubungabunga, kurinda no gukora ubushakashatsi ku ngagi, wagaragaje ifoto irimo ingagi ebyiri zahoberanye imwe yasetse.

Iyo foto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw'uwo Muryango saa Kumi na 30 z'igicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, iherekereshwa amagambo agira ati 'Iyo ukangutse ugasanga ari weekend!'

Ubusanzwe ibyishimo by'inyamaswa bikunze kugaragarira mu kuba zakina hagati yazo, ariko iyi yo byayirenze iramwenyura.

Dian Fossey Gollira Fund yatangijwe n'Umunyamerikakazi, Dr Dian Fossey, wari umushakashatsi ku bijyanye n'ingagi.

Mu 1967, ni bwo yashinze Ikigo cy'Ubushakashatsi cya Karisoke giherereye mu Karere ka Musanze. Intego yacyo ni ugufasha kubungabunga, kurinda no kwiga ku ngagi by'umwihariko izo muri Afurika.

Inkuru ya IGIHE



Source : https://impanuro.rw/2021/05/30/ingagi-yafotowe-iri-kumwenyura-kubera-guhoberana-na-ngenzi-yayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)