Bite bya Byiringiro Lague utaragiye mu Busuwisi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari biteganyijwe ko rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague aba yaragiye mu Busuwisi kwitabira ubutumire bwa FC Zürich ariko ntaragenda kubera ko atarabona Visa imwemerera kujya muri iki gihugu.

Mu rwandiko rwo ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021 FC Zürich yandikiye APR FC yayisabaga ko yaboherereza uyu mukinnyi akajya gusura iyi kipe mu gihe cy'iminsi 10, kuva tariki ya 9-19 Mata 2021.

Byiringiro Lague byari byitezwe ko azahagaruka mu Rwanda ku wa Gatanu w'icyumweru cyashize yerekeza mu Busuwisi yitabiriye ubutumire bwa FC Zürich.

Uyu musore akaba ataragenda ndetse amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi impamvu ataragenda ari uko atarabona Visa. Amakuru akaba avuga ko mu gihe yayibona urugendo rwe rushobora kwimurwa dore ko kuri gahunda yari isanzwe uruzinduko rwe rusigaje iminsi 6.

Uyu musore bikaba bivugwa ko yari kuba yagira amahirwe yo gukora imyitozo muri iyi kipe ndetse yakwitwara neza ikaba yamugura.

Uyu mukinnyi w'imyaka 20 usatira anyuze ku mpande, ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda muri CHAN2020 iheruka kubera muri Cameroun, yakinnye imikino 2 usoza itsinda wa Togo yanitwayemo neza cyane ndetse n'uwa 1/4 wa Guinea Conakry. Yakiniye Amavubi makuru imikino 2 uwa Mozambique i Kigali(yanatsinzemo igitego) na Cameroun muri Cameroun hari mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Mu ntangiriro za 2018 nibwo Byiringiro Lague yazamuwe muri APR FC nkuru avuye mu Intare FC, muri Gicurasi 2020 akaba aherutse kongera amasezerano y'imyaka 2 ari umukinnyi wa APR FC.

Byiringiro Lague yakerewe kujya mu Busuwisi kubera kubura Visa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-byiringiro-lague-utaragiye-mu-busuwisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)