Imyaka icumi ayobora Nyaruguru, umwanya wa mbere mu mihigo, ibitero bya FLN: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko -

webrwanda
0

Iyo uganira na Habitegeko akubwira ko mu myaka ya za 2016, ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yatangiye kujya arara amajoro asoma ibitabo ashaka aho yakura amasomo y’uburyo yayobora neza abatuye muri aka karere akabasha kugera kubyo uwamutumye yifuza.

Umusaruro wavuye mu majoro yaraye, kumva abaturage yari abereye umuyobozi, gukorana n’abo ashinzwe ndetse no kugendera ku cyerekezo cy’umukuru w’igihugu wagaragariye mu iterambere amaze kugeza kuri aka karere kavuye ku mwanya wa 29 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere.

Nibyo koko ukora neza aragororerwa ari nabyo byabaye kuri Habitegeko ku wa 15 Werurwe 2021, ubwo Perezida Kagame yamugiraga Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

Ni inkuru nawe yamutunguye kumva uburyo agiye kuyobora Uturere Turindwi avuye ku karere kamwe ka Nyaruguru yari abayemo imyaka 10. Kuri we, avuga ko yizeye kuzuza neza inshingano ze kugira ngo azabashe kujyana n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu wamugiriye iki cyizere.

IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’uyu mugabo w’imyaka 47, agaruka ku myaka 10 ari mu nzego z’ibanze [Yabaye Meya wa Nyaruguru bwa mbere mu 2006, ubu yari amaze gusoza manda ebyiri], urugendo rwavanye akarere ku mwanya wa nyuma kagera ku wa mbere mu mihigo, ingamba zidasanzwe ajyanye mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’ubuzima bwe bwite.

Kuyobora akarere ni urugendo rutoroshye…

Inshingano z’inzego z’ibanze ahanini zishingira ku gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye ziba zashyizweho na leta. Kugira ngo bigerweho neza, Umuyobozi w’Akarere usanga akenshi asabwa kurara amajoro, gukorana n’abo bayoborana ndetse n’abaturage muri rusange.

Nyaruguru ni akarere karanzwe n’inzara z’urudaca mu myaka yashize aho abaturage bahoze badafite n’ibyo kurya kuko nko mu 2006, nibura abaturage 85% babarizwaga munsi y’umurongo w’ubukene. Ni ukuvuga ko bari bakennye bikabije.

Imiryango irenga ibihumbi 12 yabaga muri Nyakatsi, abana benshi cyane bari bafite ikibazo cy’imire mibi. Muri aka karere nta bikorwa remezo byarangwagamo kuko icyo gihe amashanyarazi kari gafite yari 0.8%.

Guverineri Habitegeko avuga ko ubwo yageraga i Nyaruguru nk’umuntu utari usanzwe akora ibijyanye n’ubuyobozi byamugoye cyane ariko kubwo gufatanya n’abandi bayobozi, abaturage ndetse no kugendera ku murongo washyizweho n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu yabashije kubishobora.

Agaruka ku myaka 10 ishize ayobora akarere ka Nyaruguru yagize ati “Kuyobora akarere ntabwo ari ibintu byoroshye. Birakomeye, ni urugendo rusaba gukoresha imbaraga nyinshi z’umutima, ubwenge, umubiri… ni urugendo rusaba imbaraga z’abafanyabikorwa batandukanye, abaturage n’ibindi byinshi. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko Imana yaradufashije birakunda.”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ni akazi gakoreka, birashoboka ko umuntu yakora imyaka 10, ariko bisaba kutareba hirya hino, bisaba kugira ibyo wirinda […] hari imyobo benshi bakunze kugwamo, akenshi hari abagira gutya akaba yagwa mu bintu byo gukorakora, kwiyandarika, kutagira icyerekezo , bigusaba guhoza ijisho ku cyerekezo Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu ashaka guha igihugu n’abaturage.”

Abanyarwanda bamaze kumenyera igihugu cyabo nk’icyimakaje umuco wo kubazwa inshingano aho buri wese aba agomba kubazwa ibyo akora.

Ku bayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze, babazwa inshingano mu buryo butandukanye ndetse ibyo bakoze bigaragarira cyane cyane mu mihigo aho bagaragaza ibyo inzego bahagarariye zizakora mu gihe cy’umwaka.

Mu kugaraga uko imihigo yeshejwe, Akarere ka Nyaruguru kari mu twavuye mu myanya y’inyuma kagera ku mwanya wa mbere ubwo hatangazwaga amanota y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020.

Guverineri Habitegeko avuga ko ibanga bakoresheje rishingiye ku gukorana n’abaturage, bakumva ko aribo bagomba kugira uruhare mu mihigo.

Uku kuza ku mwanya wa mbere bigaragarira mu bikorwa by’iterambere bihabwa abaturage ndetse n’impinduka zigaragara za buri muturage mu iterambere.

Uyu munsi Akarere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93%. Harimo akomoka ku miyoboro migari ku rugero rwa 38.4% naho akomoka mu mirasire y’izuba ari ku rugero rwa 54,1%.

Ku mazi meza, abaturage bayafite muri Nyaruguru ni 257.697 mu bagera kuri 318.832 batuye akarere bangana na 80,8%

Guverineri Habitegeko ati “Urumva ntabwo waba uri kuri 0.8% by’amashanyarazi ngo ureke kuba uwa nyuma kuko iyo amashanyarazi aje azana n’izindi mpinduka, iterambere ry’abaturage, imirimo mishya, uko abaturage bishimira serivisi n’ibindi.”

Umutekano i Nyaruguru, ibitero bya FLN

Mu 2018, abaturage b’I Nyaruguru bagabweho ibitero n’abagizi ba nabi baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ya FLN. Abo barwanyi baraje bica abaturage, basahura ibyabo ndetse banashimuta abandi.

Ni ibikorwa bitakozwe umunsi umwe n’ubwo nyuma ababiteguye n’ababigizemo uruhare barimo Paul Rusesabagina wari Umuyobozi w’Impuzamashyaka, MRCD ndetse na Nsabimana Callixte wiyise Sankara bakurikiranywe n’inkiko zo mu Rwanda.

Guverineri Habitegeko wayoboraga akarere ka Nyaruguru icyo gihe avuga ko nyuma y’ibyo bitero byashegeshe abaturage, ubu umutekano wifashe neza ndetse n’abaturage basigaye bagira uruhare mu kuwubungabunga.

Ati “Ishusho y’umutekano imeze neza, burya ngo utaribwa ntamenya kurinda, bariya bantu muri 2018 badushozaho intambara, baraza baduca mu rihumye bica abaturage hariya za Nyabimata, barabasahura za Kivu hose, za Muganza ariko Ingabo z’u Rwanda zihita zitabara zishyiraho uburyo bwo kurinda abaturage.”

Yakomeje agira ati “Nubwo bahari bafite n’ibyo bitekerezo byo kuba bahungabanya umutekano ariko ubu nkeka ko bitaborohera, nubwo yabona aho aca agasesera nkeka ko atabona uko asubirayo […] ngire ngo ejo bundi barabigerageje murabizi uko byagenze hariya za Ruheru.”

Guverineri Habitegeko avuga ko kuri ubu abaturage bakangutse, aho mbere basaga n’abiraye.

Avuga ko kuri ubu abaturage nabo bumva uruhare rwabo mu kubungabunga uwo mutekano, gutangira amakuru ku gihe mu kugenzura ibyinjira mu mudugudu.

Ati “Mu by’ukuri ubu abaturage barafatanya n’ingabo mu kubungabunga umutekano. Ubu rero umutekano waragarutse 100%, abaturage bararyama bagasinzira bagakora ibikorwa bibateza imbere nta nkomyi bafite.”

Guverineri Habitegeko avuga ko uwamusimbuye icyo asabwa ari ugukora cyane, akita cyane ku gusigasira ibyagezweho birimo umutekano, ibikorwaremezo ariko akanibanda cyane ku gukora cyane kugira ngo agere kuri byinshi byiza.

Ati “Tuvuye kure ariko nanone dufite umusingi twubakiyeho, ku buryo ari abantu bafite ubushake bwo gukora bashobora kubakira kuri ibyo bakaba batera intambwe nyinshi kuko turacyari kure. Ntabwo turagera aho abantu bifuza kugera ariko hari ibya ngombwa nk’uwo mutekano ugomba gukomeza kwitabwaho ukabungabungwa kuko nta mishinga mu bishirira.”

Yakomeje agira ati “Hanyuma n’ibindi bikorwa, ubu dufite ibikorwaremezo, n’ibindi bikorwa Nyakubahwa Perezida Kagame yahaye abaturage, gahunda z’ubuhinzi zashyizwemo imbaraga n’ibindi bijyanye n’imyumvire y’abaturage yarazamutse ku buryo ibyo mwatekereza gukora muri kumwe n’abaturage mwatera imbere.”

I Burengerazuba bashonje bahishiwe

Uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho hakunze guturuka za magendu nyinshi zirimo ibiyobyabwenge. Ibi ariko bikiyongera ku mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera mu mashyamba ya RDC ndetse n’u Burundi [u Burundi buhana imbibi n’u Rwanda ku gice cya Rusizi].

Guverineri Habitegeko avuga ko mubyo ashyize imbere ari ugukemura ibibazo byose bishobora kubangamira ituze rusange ry’abaturage birimo iby’umutekano muke uturuka ku bambutsa za magendu, ababa mu mitwe y’iterabwoba ikunze kugariza uturere tugize Uburengerazuba, ndetse n’ibindi.

Ati “Magendu ihungabanya umutekano noneho hakiyongeraho na bariya bagizi ba nabi bari mu mitwe y’iterabwoba. Umutekano ufite uburemere muri kariya gace kuko hari umupaka muremure cyane kandi uri ku bihugu navuga, hashobora guturuka ibihungabanya umutekano w’igihugu.”

“Kumenya izo nkiko n’uburyo abantu baharinda harimo akazi. Navuga ko ari nacyo kintu cya mbere rwose, kuko abanyarwanda bari gukora baratekanye, ibintu byaza kubahungabanya, icyo ngicyo ni ukukirinda cyane. Ni ugukora uko dushoboye kugira ngo tubikumire.”

Imiterere y’akarere ka Nyaruguru ijya gusa cyane n’uturere twa Karongi n’utundi dutandukanye tw’Uburengerazuba ku buryo usanga ibibazo bitandukanye n’ibyiza byaho bihuye. Kuri Guverineri Habitegeko asanga ari amahirwe yagize kuko agiye kuyobora Intara n’ubundi isa n’akarere ka Nyaruguru amazemo imyaka 10.

Ati “Ubunararibonye bwa Nyaruguru bwamfasha na hariya ku bijyanye no kubungabunga umutekano w’abaturage b’Intara n’ibintu byabo. Hari n’ibindi bibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage, birasa, aho naho tuzashyiramo imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’abana bagwingira ibipimo biri hejuru, icyo tuzashyiramo imbaraga ndetse tugerageze no gukoresha zimwe mu ngamba twabonye zikora muri Nyaruguru, duhimbe n’izindi tunaganire […] ibyo tubikemure. Hari ibijyanye n’imiterere y’akarere ubwako gakunze guhura n’imyuzure nk’Uruzi rwa Sebeya.”

Guverineri Habitegeko avuga ko agace k’Isunzu rya Kongo Nil [Crete Congo-Nil], kabarizwamo ubutaka busharira ari nayo mpamvu mubyo ashyize imbere harimo kuvugurura ubuhinzi.

Ati “Hari imijyi yunganira Kigali, dufite ibiri, hari imbaraga tugomba gushyiramo mu kuyitunganya n’ibindi bibazo bya ngombwa byihutirwa birimo gushyiraho umurongo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwita ku bikorwa by’ubukerarugendo.”

“Ni byinshi, n’iyo rero abaturage bazatubwira kubera ko tugiye kwicarana nabo tuganire.”

Mu bindi azibandaho harimo gufatanya n’izindi nzego by’umwihariko iz’abikorera muri gahunda leta yashyizeho zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ibyo wamenya ku buzima bwa Habigeteko François

Habitegeko yavutse ari umwana wa munani ari nawe muhererezi mu muryango wabo, icyo gihe avuka hari mu 1980, mu yahoze ari Komini Nyakizu, ubu ni mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru.

Ni umugabo ukunda kwiga cyane kuko n’ubu avuga ko akiri umunyeshuri. Amashuri abanza yayize ahitwa I Kibangu mu Murenge wa Ngoma [iwabo], ayisumbuye ayiga Iseminari Nto yo ku Karubanda, I Butare ahava ajya muri Kaminuza y’u Rwanda.

Avuga ko yize umwaka umwe wa EPLM, aba umwe mubo Leta y’u Rwanda yahaye buruse yo kujya kwiga ibijyanye na Engineering mu gihugu cy’u Buhinde [muri University of Agriculture Science and Technology].

Yize ibijyanye no guteza imbere icyaro yibanda cyane ku byo kuhira, kubungabunga ubutaka n’amazi.Yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s] ibijyanye n’imicungire y’amazi mu Buholandi.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabanje mu miryango itari iya leta, aho yakoraga ibijyanye n’ubuhinzi ariko yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga. Mu 2005, yakoraga ibijyanye n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi cyahoze cyitwa ISAR.

Nyuma yaje kuba Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere ku rwego rw’Igihugu aho yaje kuva ajya kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.

Guverineri Habitegeko kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu.

Uyu mugabo avuga ko mubyo akora byose, ubuzima yanyuzemo ndetse n’inshingano zitandukanye yagiye akora, yifashisha indangagaciro yo gukora cyane kandi akarangwa no kugira ukuri mu buzima bwe bwa buri munsi.

Video: Mushimiyimana Azeem




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)