Ambasaderi Hategeka yagiranye ibiganiro na Ministiri w’Uburezi wa UAE -

webrwanda
0

Ubutumwa Ambasade y’u Rwanda muri UAE yashyize ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 12 Mata 2021, buragira buti “Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera ingufu ubufatanye mu rwego rw’uburezi, by’umwihariko kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’amashuri makuru.”

Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko imikoranire na UAE mu burezi iri ku rwego ku rwego rushimishije, ibintu bizaba akarusho nyuma y’ibi biganiro.

Mu butumwa bwayo yakomeje iti “Ahandi hazahuzwa imbaraga ni mu mikoranire ya za kaminuza, gahunda zo gusurana kw’abanyeshuri bareba ibyo abandi biga, ubushakashatsi no guterana inkunga mu buryo bw’amafaranga. Byose bizakorwa hubahirizwa amasezerano areba ibihugubyombi.”

U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye andi amasezerano y’imikoranire byasinye mu 2017, ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w’ishoramari rya buri gihugu n’ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

Ibihugu byombi binafitanye umubano ushingiye ku bucuruzi kuko mu 2018 byahahiranye ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 750$. Mu Ukwakira 2019 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Sosiyete ya Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga, hakaba harafunguwe ububiko bw’ibicuruzwa bwiswe ‘Kigali Logistics Platform’.

Ubu bubiko buzafasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.

Ibiganiro byibanze ku guteza imbere uburezi, aho buri ruhande hari ibyo rusabwa kuzakora mu gushyigikira urundi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka (ibumoso) na Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu, Hussain Ibrahim Al Hammadi nyuma y'ibiganiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)