Bugesera: Hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1992, IBUKA isaba abafite amakuru kuyatanga -

webrwanda
0

Ibi Bankundiye yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021, ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri ibiri yabonetse mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Iyi mibiri yabonetse muri uyu Murenge ni iy’Abatutsi bishwe mu 1992 nk’uko abatanze amakuru babivuze, cyane ko muri Bugesera hari umubare munini w’Abatutsi bagiye bicwa na mbere y’uko Jenoside itangira.

Bankundiye yavuze bibabaje kuba hashize imyaka irenga 20 hakigaragara imibiri itarashyingurwa asaba abantu bazi aho ikiri gutanga amakuru.

Ati “Imibiri itarashyingurwa ni uko itabashije kuboneka, impamvu iri hejuru, ni uko abayijugunye batarabasha kuyiranga ngo bayigaragaze, ihakurwe kuko akenshi usanga yarajugunywe mu binogo byari mu masambu yabo. Aho rero usibye amahirwe ariko hari imibiri igihishwe, ku bw’isoni no ku bw’ipfunwe.”

Yakomeje ati “Niba turi muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge bakagize impuhwe bakavuga ngo runaka uriya duturanye, yasigaye ku isambu y’iwabo, akagiramo abo ashyingura kuko hari abaguye muri aka gace, ni ukuri baba batanze umusanzu tukaruhuka.”

Bankundiye yavuze ko gushyingura mu cyubahiro bifasha uwiciwe kuruhuka.

Ati “Kuko iyo ushyinguye umuntu wawe, ukamushyiraho indabo uraryama ugasinzira, ukagira amagambo umubwira umusezeraho bwa nyuma. Badufasha umuntu wese uzi amakuru y’ahantu hari umubiri wishwe muri Jenoside akayatanga, tugafatanya gushyinguramu cyubahiro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Gasirabo Gaspard, yavuze ko iyi mibiri yabonetse mu 2020 ariko itinda gushyingurwa kuko hari mu bihe bya COVID-19.

Yavuze ko hari imibiri myinshi itaraboneka muri aka gace ahanini bitewe n’imiterere y’Umurenge wa Rweru kuko ukikijiwe n’inzuzi.

Ati “Hari abantu benshi bigaragara ko bataraboneka ariko kuko ari agace gakikijwe n’inzuzi n’ibiyaga, imigezi ku buryo yabaye intwaro mbi yo kugira ngo abakoraga Jenoside bagende baburizamo ibimenyetso, baba bateganya no kuzabihakana, ku buryo hari n’impungenge y’uko abantu bose batazaboneka.”

Tariki ya 11 Mata 1994, ni bwo mu yahoze ari Komini Gashora, yari igizwe n’Imirenge ya Rweru, Gashora, Juru , Rilima , Mayange habaye ibitero byagabwe ku Batutsi maze benshi baricwa mu buryo ndengakamere.

Mu Karere ka Bugesera habaye igikorwa cyo gushyingura imibiri y'Abatutsi bishwe mu 1992
Iyi mibiri yabonetse mu Murenge wa Rweru mu 2020 ariko itinda gushyingurwa kubera COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)