Uyu musore yahisemo guhindura isura ye nyuma y'igihe kirekire yimwa akazi|yatunguye benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ukiri muto yatunguye abantu batari bake nyuma yo kwibagisha isura ye ,bitewe no kumara igihe kirekire yarabuze akazi bamuziza uko asa.

Uyu musore witwa Do Quyen w'imyaka 26 akaba akomoka muri Vietnam, avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya kwibagisha akihinduza isura bitewe nuko igihe cyose yajyaga mu kizamini cy'akazi cyo kuvuga (interview) ngo abantu bose bamuhaga urwamenyo bitewe n'isura ye.

Ubu yaracyeye abona akazi

Mu minsi micye ishize yakurikiwe cyane kumbuga nkoranyambaga bitewe n'amashusho yashyiragaho agaragaza uko yari ameze mbere, ndetse nuko ameze ubu nyuma yuko yibagishije inshuro zigera ku icyenda.Bitewe n'ukuntu amasura ye anyuranye cyane mbere na nyuma yo kwibagisha byatumye abantu benshi batangara cyane ndetse baratungurwa. Uyu uramutse urebye uko yahoze asa atandukanye cyane nuko ameze ubu cyane cyane amazuru, amaso ndetse n'imiterere y'isura ye bimeze nkaho ari abantu babiri batandukanye.

Yavuze ko umwanzuro wo kwibagisha akihinduza isura yawufashe nyuma yaho yagerageje gushaka akazi inshuro nyinshi ntibimuhire bitewe nuko aho yageraga hose abamukoreshaga interview bamusekaga cyane ngo bitewe n'isura ye itari ishamaje. Aya mafoto yashyize kuri TikTok iyo aza gukwirakwizwa nundi muntu utari nyirubwite ngira ngo ntawari kwizera ko ari umuntu umwe. Uyu musore ukiri muto usigaye akora mu bwiza bwo gutaka umubiri (make up) avuga ko ukwibagisha kwe kwamutwaye asaga ibihumbi 17,400 by'amadorali (ni miliyoni zirenga 17 mu mafaranga y'u Rwanda).

Uyu abajijwe icyatumye yiyemeza kwihinduza isura yavuze ko yaramaze kubona ko atazigera abona akazi n'isura ye, uyu ngo burigihe yaburaga akazi ataruko atujuje ibisabwa ahubwo byaturuka ku miterere ye y'isura kuko burigihe yageraga ku ntambwe ya nyuma yo kubona akazi, aba boss bakamunnyega muri interview, ngo nibwo rero yabonye neza ko igihe kigeze ngo akore impinduka.

Umuryango w'uyu musore bitewe nuko utari wishoboye, uyu musore ngo byamutwaye igihe kinini arundanya udufaranga two kwibagisha ndetse aza no kubigeraho. Uyu musore yagize ati: 'ngera murugo bwa mbere mvuye kwihinduza, iwacu baranyobewe neza neza, gusa narimbizi neza ko batazamenya kuko nari nahindutse.'

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/uyu-musore-yahisemo-guhindura-isura-ye-nyuma-yigihe-kirekire-yimwa-akaziyatunguye-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)