Rutahizamu w'Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y'igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bakinnyi bari bategerejwe mu mwiherero w'ikipe y'iguhugu Amavubi arimo kwitegura imikino ibiri isoza amatsinda ya CAN2022, Kagere Medie yaraye ageze mu mwiherero w'Amavubi urimo kubera i Nyamata ho mu karere ka Bugesera.

Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, yahageze ari umukinnyi wa gatanu witabiriye ubutumiwe bw'Amavubi ku bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda.

Rutahizamu Kagere Medie usanzwe akinira Simba SC yo muri Tanzania akigera mu mwiherero akaba yahise yishyira mu kato mu gihe ategereje ibisubizo by'ibizamini bya koronavirusi, gusa biteganyijwe ko azatangira gukorana imyitozo na bagenzi be nyuma yo kubona ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa koronavirusi afite.

Mu bandi bakinnyi Kagere ahasanze bavuye hanze ni Kapiteni Haruna Niyonzima bakinana mu gihugu cya Tanzaniya, Salomon Nirisalike ukina muri Armenia, Rubanguka Steve ukina mu gihugu cy'Ubugereki ndetse na Mukunzi Yannick ukina muri Suwede, kuri iki cyamweru tariki ya 21 Werurwe 2021 hategerejwe kandi umunyezamu wa Tusker FC yo mu gihugu cya Kenya, Emery Mvuyekure.

Kugeza ubu umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent yemeje ko mu rwego rwo kwitegura imikino Amavubi azakina na Mozambique ndetse na Cameroon myugariro Rwatubyaye Abdoul ukina muri Macedonia ndetse na Muhire Kevin ukina muri Oman bo ntabwo bazagaragara kuri iyi mikino yombi bitewe nuko amakipe bakinira yabimanye kubera kwirinda koronavirusi.

Mu bandi bakinnyi batazagaragara kuri iyi mikino bari bahamagwe, harimo umunyezamu Kimenyi Yves wagize ikibazo cy'imvune ari mu myitozo ndetse na Hakizimana Muhadjiri basanze arwaye koronavirusi kuva bagitangira umwiherero ndetse nanubu akaba atari yakira ngo abashe gufasha u Rwanda guhatana n'ayo makipe yombi azakina n'Amavubi.

The post Rutahizamu w'Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y'igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-wamavubi-kagere-medie-yamaze-kugera-i-nyamata-aho-ikipe-yigihugu-iri-gukorera-umwiherero-ahita-yishyira-mu-kato/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)