Rulindo-Murambi : Amafaranga bishyura kugera i Kigali yikubye 2 kubera iyangirika ry'umuhanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu muhanda hahoze ligne ya tagisi zatwaraga abagenzi mu buryo bwa rusange ariko iyi linge Nyabugogo-Rutongo -Mugambazi ntigikora bitewe n'uko uyu muhanda wangiza imodoka nk'uko bitangazwa na banyiri izo modoka.

Hagabimana Jeremie wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo avuga ko bafite iterambere kuko bafite ishuri ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro riri mu Murenge wa Masoro bakanagira ibitaro byiza bya Rutongo, gusa ngo kurundi ruhande bari mu bwigunge kubera ko umuhanda wabo udatunganyije.

Uyu mugabo ufite imodoka yakoraga tagisi muri uyu muhanda avuga ko byamuteraga igihombo kuko yahoraga mu igaragaje akoresha.

Ati 'Kuva aho nyakubahwa Perezida wa Repubulika atwemereye uyu muhanda hashize imyaka myinshi. Ubu rero dutegereje uwo muhanda, ariko namwe mwawunyuzemo mwabonye ko wangiritse. Hashize imyaka iri hejuru y'itanu, twibaza impamvu uyu muhanda udakorwa ariko turacyategereje, hamwe rero n'ubuvugizi twizera ko uyu muhanda uzakorwa ibinyabiziga byacu ntibikomeze kwangirika'.

Akomeza agira ati 'Nkanjye ntunze imodoka ariko usanga buri cyumweru njya mu igaraje ibintu byangiritse kubera uyu muhanda'

Umuturage witwa Twizeyimana Pacifique avuga ko akarere kagerageza kagashyiramo abakozi bashyira ibitaka mu binogo ariko ngo uhita wongera ukangirika kubera ko udafite rigore rimanura amazi.

Akomeza avuga ko kuba uyu muhanda wangirika bya hato na hato ari byo byatumye tagisi zabagezaga i Kigali zihagarika ingendo ubu bajya i igali bateze moto ibintu bavuga ko bibahendesha kuko igiciro bagenderaga kikubye inshuro zirenga ebyiri.

Tagisi bayishyuraga 1000frw kuva I Mugambazi kugera Nyabugogo ariko ubu moto bayishyura 2000frw kuva I Mugambazi kugera Nyacyonga bakagerekaho andi 250frw ya tagisi ibageza Nyabugogo.

Abamotari bakoresha uyu muhanda nabo bavuga ko nubwo moto ari munyurahato nabo uyu muhanda ubatera ibihombo, bagasaba ko uyu muhanda washyirwamo kaburimbo.

Uwiringiyimana Polin ati 'Kuva Nyacyonga ugera hano hari ibice binyerera cyane, ku buryo ibinyabiziga hari igihe biraramo bagategereza ko hongera kumuka. Icyo rero ni imbogamizi kuko usanga ibinyabiziga bihora mu igaraje hafi ya buri munsi'

Akomeza agira ati 'Muri gare ya Nyabugogo hari ligne ya Rutongo-Mugambazi, hari ligne yindi ya bisi za onatracom zakomezaga kuri Base ugasanga biroroshya ubuhahirane kubera ko umuhanda wari nyabagendwa ariko ubu byose byarahagaze'.

Muri Gashyantare 2014 ubwo Perezida Paul Kagame yari yasuye abaturage b'akarere ka Rulindo nibwo abaturage bamugejejeho icyifuzo cy'uko uyu muhanda washyirwamo kaburimbo, arabibemerera.

Perezida Kagame icyo gihe yagize ati 'Ibirometero mirongo itatu niba dushobora kubigenda n'amaguru, ubanza kubyubaka ku gihugu bitatugora.'

Muri Kamena 2019, uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye yavuze ko uyu muhanda Nyacyonga-Mugambazi-Mukoto w'ibirometero 30 uzatangira gushyirwamo kaburimbo muri 2021.

Abaturiye uyu muhanda bavuga ko nta kigaragaza ko uyu muhanda uri hafi gukorwa kuko ntawe urababarira ingurane, ndetse no ku nkengero z'uyu muhanda nta mambo zirahashingwa nk'uko bigenda ku mihanda y'ibitaka igiye gushyirwamo kaburimbo.

JPEG - 81.2 ko
Ubu batega moto ngo nta modoka zigipfa kuhagenda

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Murambi-Amafaranga-bishyura-kugera-i-Kigali-yikubye-2-kubera-iyangirika-ry-umuhanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)