Ubunyunyusi, indirimbo ya Mico The Best na Ri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mico The Best yabwie INYARWANDA ko igihe cyari kigeze ko akorana indirimbo n'umuraperi, ahitamo gukorana na Riderma usanzwe ari inshuti ye y'akadasohoka.

Avuga ko ubwo yagezaga igitekerezo kuri Riderman yasanze nawe afite igitekerezo cy'uko umunsi umwe bazakorana indirimbo.

Uyu muhanzi washyize imbere injyana ya Afrobeat, yavuze ko Riderman abaye umuraperi wa mbere bakoranye indirimbo igasohoka mu gihe cya nyacyo, ifite amashusho yayo n'ibindi.

Yibutsa ko izindi ndirimbo yagiye ahuriramo n'abaraperi ari izo yabaga yakoranye n'abo bari bahuriye muri Label ya Super Level.

Mico The Best yavuze ko we na Riderman mu ndirimbo 'Ubunyunyusi' baririmba bumvikanisha icyanga cy'urukundo n'umusore ubwira umukobwa ko agiye kumwitaho bikamurenga.

Ati 'Ubunyunyusi ni ijambo risobanura icyanga, uburyohe cyangwa se kurya ubuzima.

'Ni ukutananiza umukobwa aho kugira ngo umurushye abe ari we wikorera ibintu byose atera intambwe zose mu rukundo, ukamubwira uti bimparire. Ni nko kubwira umuntu uti 'tuza nkuteteshe. Ukamubwira ko ugiye kumwitaho.'

Uyu muhanzi avuga ko iyo umaze gutetesha umukunzi bikurikirwa no kumva ko ari 'ubunyunyusi'.

Mico yavuze ko iyi ndirimbo ibaye iya Gatatu kuri kuri Album ye nshya ari gutegura. Ni Album iriho indirimbo nka 'Jamais', 'Twembi', 'Save the Date', 'Umunamba' ndetse n'Igare'.

Yavuze ko muri iki gihe yihaye gahunda ivuguruye yo gukorana indirimbo n'abaraperi, kandi ko biri no mu murongo wo gusubiza ibyifuzo bya benshi bagiye bamusaba gukorana indirimbo n'abaraperi.

Uyu muhanzi wakoze igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara y'Igituntu mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, yavuze ko cyagenze neza ashingiye ku bitekerezo yakiriye n'uburyo yashyigikiwe n'abarimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n'abandi.

Mico The Best yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Ubunyunyusi" yakoranye na Riderman


Riderman yaririmbye mu ndirimbo 'Ubunyunyusi', aba umuraperi wa mbere ukoranye na Mico The Best

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UBUNYUNYUSI" YA MICO THE BEST NA RIDERMAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104269/ubunyunyusi-indirimbo-ya-mico-the-best-na-riderman-yumvikanisha-gutetesha-umukobwa-ukamubu-104269.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)