Muhanga : Akurikiranyweho gusambanya umukobwa bakundanaga yarangiza akamwica #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ubu uri mu Bushinjacyaha, dosiye ikubiyemo ikirego cye yakiriwe muri iki cyumweru kugira ngo ikorerwe iperereza ubundi ishyikirizwe Urukiko rumuburanishe kuri ibi byaha akekwaho.

Bivugwa ko uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko yajyanye n'uwo mukobwa bakundanaga kwahira ubwatsi bw'amatungo, ubundi nyamusore akamusambanya ku gahato, yarangiza akamwica.

Uyu musore ukekwaho kwica umukunzi we w'imyaka 28 y'amavuko, ngo yamuhambiriye umugozi w'inzitiramubu mu ijosi, amuhambira ku giti, anamubohera amaboko inyuma akoresheje inshinge yaranduye aho, akaba yari yabanje kumupfuka mu maso yifashishije igitenge cya nyakwigendera n'ingofero.

Na none kandi hari amakuru avuga ko bikekwa ko uriya musore yacuze uriya mugambi wo kwivugana umukunzi we ngo kuko ashobora kuba yari yaramuteye inda.

Umuryango wa nyakwigendera washakaga ko uriya musore amurongora bakabana nk'umugore n'umugabo ariko nyamusore akaba afite undi mukobwa bateganyaga kubana.

ITEGEKO RIVUGA IKI ?

Mu gitabo cy'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda, Ingingo ya 107 ifite umutwe ugira uti 'Ubwicanyi buturutse ku bushake n'uko buhanwa'

Iyi ngingo igira iti 'Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Akurikiranyweho-gusambanya-umukobwa-bakundanaga-yarangiza-akamwica

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)