Umunyamakurukazi akaba n'umukunzi wa Arthur Nkusi yashishuye ko yari agiye gufatwa ku ngufu na Dr Kayumba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni akaba n'umukunzi w'umunyarwenya Arthur Nkusi yavuze ko uwari umwarimu we mu ishuri ry'itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Kayumba Christopher yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kamaraba Salva yifashishije Twitter muri uku kwezi yashyizeho inkuru y'uko uyu mukobwa yari agiye gufatwa ku ngufu n'uyu mwalimu, hari muri Mutarama 2017 ubwo bari mu gihe cyo kwandika ibitabo basoza amashuri yabo, Fiona ubwo yangaga kuryamana na we yamubwiye ko azamukomanyiriza ntagire akazi abona mu itangazamakuru.

RIB imaze iminsi ikurikirana uyu mwalimu kuri iki kirego cyo kuba yagerageje gufata ku ngufu umunyeshuri we.

Abinyuje ku rukuta rwe rwa Twitter, Fiona Muthoni wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2015, yavuze ko koko Kayumba yagerageje kumufata.

Ati"Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.

Yakomeje avuga ko ubwo inshuti ye Kamabara yahishuraga ko yahohotewe abantu bibajije impamvu abizanye nyuma y'imyaka 3.

Ati 'Ariko se hari igihe cya nyacyo ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyo kuvuga?'

Yakomeje avuga ko yahise abibwira uwari umuyobozi wa w'ishuri ry'itangazamakuru, Joseph Njunguna ariko ntiyagira icyo abikoraho.

Ati" nahise mbibwira umuyobozi utarabyitayeho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n'uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.'

Muthoni Fiona yavuze ko iyo wakorewe ihohoterwa uba wumva uri wenyine wigunze ko ndetse ntawabasha kukumva, ari nayo mpamvu yabicecetse iyi myaka yose.

Dr Kayumba Christopher akaba nawe yahise aza anyomoza ibi byavuzweho n'uyu mukobwa kuko n'ubwo amushinja kumuhohotera ariko yakomeje kujya amutumira mu biganiro bye.

Muthoni Fiona yahishuye iby'ihohoterwa yakorewe na Dr Kayumba
Dr Christopher Kayumba ahakana ibyo aregwa



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakurukazi-akaba-n-umukunzi-wa-arthur-nkusi-yashishuye-ko-yari-agiye-gufatwa-ku-ngufu-na-dr-kayumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)