Inkomoko y’izina “Ntungaruze” ry’agasantere k’i Gatsibo -

webrwanda
0

Ni agasantere gakorerwamo ubucuruzi bunyuranye cyane ubujyanye n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa. Abahatuye bavuga ko kimwe mu bintu bidashobora kuhabura ari inzoga yo kwica inyota ngo kuko ituma abahatuye basabana.

Kuhita Ntungaruze byaturutse he?

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko izina Ntungaruze bakuze basanga ariryo ryahawe aka gasantere, gusa bose bahuriza ku kuba ryariswe aha hantu mu myaka ya 1950-1960.

Bankundiye Faustin w’imyaka 71 yavuze ko iri zina ryavuye ku mugabo wahapimiraga urwagwa ruryoshye ku buryo uwarunywagaho byarangiraga ayo yajyanye mu kabari yose ayanywereye.

Ati “Bamuhaga amafaranga bakumva inzoga iryoshye cyane bakamubwira ngo ntungaruze yose ndayanywera, uwo mugabo yitwaga Gatema.”

Ntambara Onesphore ufite imyaka 50 we yavuze ko uwo mugabo witwaga Gatema yapimaga urwagwa ruryoshye cyane, abaje kuyigura akajya ababaza niba yabashyiriramo urundi aho kubagarurira.

Ati “Kubera yari yiyizeye mu kugira inzoga iryoshye, nawe ntiyashakaga kugaruza abantu noneho yakubaza niba yakongera irindi cupa aho ku kugaruza ukemera, birangira aka gasantere kose kiswe Ntungaruze.”

Ntambara yavuze ko iyi santere yamaze kumenyekana cyane kuko ituwe n’abaturage benshi kandi bakunda urwagwa rw’ibitoki.

Rwagasore Alexandre ufite imyaka 64 yavuze ko ikiganiro cyabaga mu kabari ka Gatema aricyo cyatumye iri zina ryamamara cyane.

Ati “Mu myaka y’ubusore bwacu niho twagoroberezaga, hari nubwo wajyagayo ugiye gutarama gusa kuko habaga igiparu cyinshi.”

Kabuzima Safina yavuze ko iri zina ntacyo ribatwaye ndetse ko ubu abacuruzi bisubiyeho ku buryo basigaye bagarurira abakiliya.

Agasantere ka Ntungaruze gasigaye gatuwe n’abaturage benshi banivanzemo n’impunzi zituruka mu nkambi ya Nyabiheke bituma karushaho gukomera cyane.

Aka gasanteri kamaze gutera imbere ku buryo bugaragara
Bankundiye Faustin w'imyaka 71 ni umwe mu bataramiye muri Ntungaruze akiri umusore
Iyi nzu niyo yapimirwaga urwagwa rwasize umugani muri aka gace



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)