Komiseri muri AU yasuye abimukira bo muri Libya bacumbikiwe i Bugesera -

webrwanda
0

Mu 2019 nibwo aba mbere bageze muri iyi nkambi aho kuri ubu bamaze kugezwayo mu byiciro bitanu. Muri ibyo byiciro bamwe bagiye bamara igihe gito bakabona ibihugu bibakira birimo Canada, u Bufaransa, Suède na Norvège.

Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y’iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n’aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.

Komiseri Amira Elfadil yashimiye Perezida Kagame wiyemeje gufasha Afurika Yunze Ubumwe akemera ko u Rwanda ruzajya rwakira aba bimukira bari muri Libya, ndetse ashima umusanzu akomeje gutanga mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bya Afurika.

Yakomeje agira ati “Ndi hano n’intumwa twazanye zivuye muri Komisiyo ya AU ngo twirebere n’amaso yacu, imibereho y’aba bimukira uko imeze ndetse n’imbogamizi zihari haba k’u Rwanda n’impunzi cyangwa abashakaga ubuhunzi i Burayi bacumbikiwe hano.”

Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y’agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n’abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y’u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.

Yasuye kandi aho abacumbikiwe muri iyi nkambi bigira mudasobwa n’andi masomo y’ikoranabuhanga. Ni amasomo bakurikirana bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Mu byo bigishwa harimo amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.

Muri iyi nkambi, hari kubakwa kandi amacumbi mashya yubatswe mu buryo bwa “Apartment’ aho imwe izajya yakira imiryango itatu. Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Kamena 2020, izarangirana na Gicurasi 2021.

Ubuyobozi bwa Gashora Transit Center buvuga ko aya macumbi azafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo no kuba aba bimukira bagomba kuba ahantu heza kandi hisanzuye.

Komiseri Ushinzwe Ubuzima, Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, ubwo yasuraga iyi nkambi
Abimukira bari muri iyi nkambi basigaye bafite uburyo babasha gukurikira amasomo atandukanye bifashishije ikoranabuhanga
Muri iyi nkambi, abarimo bahabwa amasomo atandukanye arimo no kwiga amategeko y'umuhanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)