Dr Kayumba Christoper yavuze ko Miss Muthoni Fiona yakoreshaga umubiri we kugira ngo agire ibyo akorerwa #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Dr Kayumba Christopher wari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, nyuma yo kwitaba RIB ku kirego aregwa cyo gushaka gufata ku ngufu umwe mu banyeshuri be, mu ijoro ryakeye nibwo byamenyekanye ko uwo munyesheru ari Muthoni Fiona wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015, ubu akaba ari umunyamakuru wa CNBC
.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukobwa yavuze ko ari we Kayumba yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina yitwaje icyo ari cyo.

Yavuze ko atari ibintu byari byoroshye gusohora ngo avuge kuko iyo umuntu yakorewe ihohoterwa aba yumva nta wa mwumva, inshuti ye Kamaraba ari na we wabivuze bwa mbere kuri Twitter abimenyesha RIB tariki ya 17 Werurwe 2021, ngo ni we wamuhatirije gutobora akavuga ibyamubayeho.

Kayumba akirama kubibona na we akaba yahisemo kumusubiza avuga ko na we azi ko ibyo yanditse ari ibinyoma kuko akiri no ku ishuri yakoreshaga umubiri we kugira ngo abone ibitamukwiriye.

Ati'noneho ni wowe Fiona bakoresheje kugira ngo banshinje ibikorwa bya kinyamanswa? Ntabwo nigeze nkuhohotera, imyaka yose ubwo nabaga nsohotse mu ishuri wakomezaga kumpatiriza ngo ngushire mu ikipe yanjye ikora ubushakashatsi cyangwa ngo nkureke uze mu kinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko numvise ko warimo ukoresha umubiri wawe kugira ngo ugire ibyo ukorerwa(favour).'

Yakomeje avuga ko Fiona yamuhatirije ndetse amusaba ko bahura ari bonyine undi akabyanga kuko yari azi icyo ashaka.

Ati'Wowe Fiona wokomeje guhatiriza, umpamagara ushaka ko duhura twenyine. Narabyanze. Wahamagaye editor wacu ushaka ko muhura, na we yarabyanze kuko yari azi amayeri yawe. Nyuma yo kuva ku ishuri wakomeje kumpamagara unantumira mu biganiro byawe, kuki watumiye umuntu uhohotera abandi?'

Dr Christopher Kayumba kandi yakomeje avuga ko uyu mukobwa n'ubwo avuga ko yamuhoteye yakomeje kumutumira mu biganiro bye ndetse ashaka ko bahura bonyine.

Ati'muri 2018 na 2019, wakomeje kumpamagara unanyoherereza ubutumwa untumira mu biganiro byawe bya Televiziyo cyangwa ushaka ko duhura twenyine. Yego nagaragaye mu biganiro byawe ariko nanze ko duhura twenyine kubera nari narumvise amayeri yawe. Ntacyo Kamunuza yabikozeho kuko ubuyobozi bwari buzi inzira zawe.'

Dr. Kayumba Christopher kandi akaba yamenyesheje RIB ko uyu mukobwa umushinja kumuhohotera muri 2017, yakomeje kujya amutumira mu biganiro bye bya televiziyo ndetse akanifuza ko babonana ahantu ha bonyine(privately).

Muthoni Fiona umukunzi wa w'umunyamakuru n'umunyarwenya, Arthur Nkusi, yatangiye kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda muri 2014 asoza muri 2018. Ubu ni umunyamakuru wa Televiziyo ya CNBC.

So its you Fiona they used to make wild accusations against me? No, I NEVER abused you. For years, you insisted everytime I left class for me to put you on my research teams or make you join our media. I refused because I had heard you were using your body to get favours. Second https://t.co/PrIvMyu6A8

â€" Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

Second, you Fiona kept insisting, calling me wanting to meet me privately. I refused to me. You called our editor wanting to meet, he too refused because he knew your tricks. Long after you had left school you kept calling me & inviting me to your shows. Why invite your abuser? https://t.co/RvTugLKiRT

â€" Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

Third, throughout 2018 & 2019 you kept calling &sending me messages inviting me either to your TV shows, or asking me to meet. Yes, I appeared on your shows but refused to meet privately because i had heard your tricks. University couldn't act because authorities knew your ways https://t.co/PrIvMyu6A8

â€" Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

Dear @RIB_Rw, this Fiona is a serial liar who, despite claiming attempted rape in 2017, she continued to invite me to her TV shows in 2018 &2019 & even wanted to meet privately& to latter I refused.She even insisted on meeting our editor who refused b'se he had heard her tricks https://t.co/PrIvMyu6A8

â€" Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

Dr Kayumba avuga Muthoni Fiona yajyaga akoresha umubiri we kugira ngo agire ibyo akorerwa
Fiona yashinje Dr Kayumba gushaka kumuhohotera



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dr-kayumba-christoper-yavuze-ko-miss-muthoni-fiona-yakoreshaga-umubiri-we-kugira-ngo-agire-ibyo-akorerwa

Post a Comment

1Comments

Post a Comment