Hemejwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye -

webrwanda
0

Cyemejwe n’abagize Inama Njyanama y’ako karere kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo 2020 ibikubiye muri icyo gishushanyo mbonera byatangiye kumurikirwa abaturage kugira ngo babitangeho ibitekerezo kandi bihabwe agaciro, ibyo bifuza byongerwemo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko ari igishushanyo mbonera kidaheza ibyiciro byose (inclusive master plan) hagaragazwa utugari tuzaba tugize Umujyi wa Huye.

Icyo gishushanyo mbonera cyerekana ko Umujyi wa Huye ugizwe n’ibice byo mu mirenge itandatu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mukura, Tumba, Ngoma, Mbazi na Huye na Ruhashya.

Mu Murenge wa Mukura, imbago z’Umujyi wa Huye zigera mu tugari twa Rango A na Icyeru naho mu Murenge wa Tumba zigera mu tugari twose tw’uyu murenge ari two Cyarwa, Cyimana, Gitwa, Rango B na Mpare.

Utugari twose tw’umurenge wa Ngoma turi muri icyo gishushanyo ari two Ngoma, Butare, Matyazo na Kaburemera; mu Murenge wa Mbazi, ho uri mu midugudu imwe n’imwe yo mu tugari twa Gatobotobo, Mwulire na Kabuga naho mu Murenge wa Huye umujyi ugera mu tugari twa Rukira na Sovu.

Agace gato k’Umurenge wa Ruhashya ko mu Kagali ka Karama gahana imbibi n’Umurenge wa Mbazi nako kabarirwa mu Mujyi wa Huye.

Ikindi kigaragara muri iki gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye, ni imyubakire ivuguruye aho kuva mu Rwabuye kugera ku Mukoni hazubakwa inyubako zigezweho z’amagorofa impande zombi, zagenewe ubucuruzi ariko hakaba hashyirwamo n’ibiro.
Hazubakwa kandi inyubako z’amagorofa mu Mujyi wa Huye rwagati mu bice bitandukanye.

Mu Mujyi wa Huye kandi hagomba kubakwa imihanda yihariye kuko yose igomba gushyirwamo ahagenewe abanyamaguru ndetse n’ahanyura amagare. Imodoka nini na zo zizagenerwa umuhanda wihariye kugira ngo zigende neza kandi hirindwa impanuka.

Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zibijyana i Rusizi no mu Burundi ntabwo zizongera kunyura mu Mujyi wa Huye rwagati. Izijya i Rusizi zizakorerwa umuhanda unyura ahitwa kwa Nkundabagenzi (hafi y’i Save), ugatunguka ku biro by’Umurenge wa Mbazi ugakomereza i Simbi n’i Cyizi.

Izerekeza i Burundi zo zizatunganyirizwa umuhanda uturuka mu Rwabuye, ukanyura ku ishuri ry’imyuga ry’abafurere b’Abamaliste no ku mazi ya Huye, ugatunguka ku Mukoni.

Mu Mujyi wa Huye kandi hagiye gushyirwa ubusitani abantu bashobora kwicaramo baruhuka cyangwa baganira. Buzashyirwa imbere y’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Ngoma; hafi yo mu Cyarabu ahari ishusho ya Bikira Mariya ndetse no ku iposita.

Ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant ugakomeza no kuri Motel Gratia, hazashyirwa ‘car free zone’ kuko nta modoka zizaba zemerewe kuhanyura.

Munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga (artificial lake) naho mu gishanga cyo munsi yo ku i Taba hazashyirwa ikibuga gito cyo gukiniramo golf.

Mu Karere ka Huye hari icyanya cyahariwe inganda i Sovu ariko mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye bigaragara ko buri murenge uri mu mbago z’umujyi ugomba kugira agakiriro kawo mu gufasha abantu kubona imirimo ibinjiriza amafaranga hagabanywa ubushomeri.

Ibice byose biri mu mbago z’Umujyi wa Huye bizacibwamo imihanda myiza kugira ngo bifashe kunoza imiturire.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, aherutse gutangaza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye ntawe giheza, asaba abazaba bafite ibibanza n’amasambu biri mu mbago z’umujyi kubibyaza umusaruro.

Yagize ati “Umuntu agomba kumva ko agomba kujyana n’iterambere, ntiyumve ko igihe atuye ahagenewe ubucuruzi cyangwa gutura cyangwa na none inganda, azakomeza kuhashakira umwumbati cyangwa igitoki. Agomba kuzirikana ko hasorerwa, bityo akaba yahaha abahabyaza umusaruro”

Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640 bavuye ku basaga ibihumbi 54 bari bawutuye mu 2012.

Biteganyijwe ko mu 2050 Umujyi wa Huye uzaba utuwe n’abantu bagera ku bihumbi 640
Hemejwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye kivuguruye kiwugaragaza mu isura nshya
Inyubako zo mu Mujyi wa Huye rwagati zigomba kuba ari amagorofa
Mu mujyi wa Huye kandi hagomba kubakwa imihanda yihariye kuko yose igomba gushyirwamo ahagenewe abanyamaguru ndetse n’ahanyura amagare
Hagaragajwe utugari tuzaba turi mu mbago z'Umujyi wa Huye

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)