Imyambarire ya Rocky Kirabiranya mu bukwe bwa Knoxbeat yatunguye benshi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Producer Knoxbeat yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Akamikazi Bernice, ni umuhango Uwizeyimana Marc[Rocky Kirabiranya]yatunguranye akaza yambaye ingofero mu gihe ari we wari iruhande rwa Knoxbeat(parrain).

Muri Mutarama 2021 nibwo Knoxbeat yari yambitse impeta ya fiançailles Akamikazi Bernice amusaba ko yazamubera umugore.

Uyu muproducer(utunganya indirimbo) umwe mu bakomeye kandi bazwi mu mu muziki nyarwanda Rwanda aho ubu akorera muri Monster Record, yasezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu Myujyi wa Kigali ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knoxbeat yashyizeho amwe mu mafoto y'ubukwe bwe aherekezwa n'amagambo agira ati'kunda abo bagukunda'

Muri uyu muhango, Rocky Kirabiranya umenyerewe mu gusobanura filime mu Rwanda, ni we wari waherekeje Knoxbeat nka parrain, akaba yaratunguranye akaza yambaye ingofero yayirebesheje inyuma.

Knoxbeat yakoze indirimbo nyinshi kandi za menyekanye nka 'Ngufite ku mutima' ya Bushali na The Ben, 'Ngirente' ya Amalon, 'Ibanga' ya Zizou na Christopher Muneza n'izindi nyinshi.

Bernice yarahiriye kuba umugore wa Knoxbeat
Knoxbeat na Bernice n'abari babaherekeje
Rocky yari parrain wa Knoxbeat
Ni gutya Rocky yaje yambaye mu bukwe bwa Knoxbeat
Rocky imyambarire ye nka Parrain wa Knoxbeat yatunguye benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imyambarire-ya-rocky-kirabiranya-mu-bukwe-bwa-knoxbeat-yatunguye-benshi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)